AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ishavu ry'abana babyawe n'ababyeyi bafashwe ku ngufu n'interahamwe

Yanditswe Apr, 10 2021 09:07 AM | 83,688 Views



Abana bavutse ku babyeyi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko nubwo ubuzima bakuriyemo bwari bushaririye uko imyaka ihita indi igataha bagenda bakira ibikomere.

 Abantu bose bagaragara muri iyi nkuru amazina yabo yahinduwe.

Umubyeyi twise Mukamana, ni umwe mu bahohotewe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Avuga ko bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bw'umuryango we bamuhohoteye ubwo yarafite imyaka 25, hari mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma agasanga atwite inda yatewe n’interahamwe.

Uyu mubyeyi ubu ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko mu bihe bya mbere na we ubwe atakundaga umwana we, ibintu umwana we na we yemeza.

Kazungu izina ryahinduwe ni umwana w'uyu mubyeyi, ubu ari kurangiza Kaminuza, ndetse twamusanze ku ishuri rye, ubu afite imyaka 27, avuga ko urwango rw'umubyeyi we biturutse ku buryo yamubyaye na we yarubonaga, ndetse yabeshywe kenshi ubwo yabazaga umubyeyi we iby'amateka ye.

Uyu mwana avuga ko ubu yaje kumenya amateka ye ayabwiwe n’umubyeyi we ndetse akaba yishimira intambwe amaze kugeraho. Umubyeyi we ashima cyane intambwe umwana we amaze gutera n’ubwo yakuze mu bihe bigoye.

Inkuru y'uyu mubyeyi n'umwana we bayihuriyeho ku kigero kinini n’iy'uwo twise Diane n’umubyeyi we. Umubyeyi w'uyu mwana w'umukobwa avuga ko yahohotewe inshuro nyinshi mu gihe cya Jenoside, muri iyi nkuru aravuga uko byamugendekeye.

Aba bana  bahuriza ku kababaro bahuye na ko mu gihe bari bato birimo kubeshywa n'abababyaye.

Nubwo Jenoside ikirangira imwe mu miryango y'aba bana ndetse n'ababyeyi babo babanje kubanga nyuma yo gukira ibikomere bavuga ko batewe ishema no kuba ubu aba bana bariho kandi biyubatse.

Godeliva Mukasarasi ni umuhuzabikorwa w'umuryango SEVOTA. Uyu muryango  watangiye gato nyuma ya Jenoside yakorewe wita ku bagore barokotse,  asanga abagore bahuye n'iri hungabana iyo begerewe bakavurwa bakira ibi bikomere.

SEVOTA ivuga ko ubu imaze gufasha ababyeyi bafite amateka nk'aya 400 n'abandi 100 bakiri gukurikiranwa.

Abahanga mu by'amateka ya jenoside bavuga ko gufata ku ngufu ari imwe mu ntwaro ikomeye yifashishwa mu gukora jenoside, gusa ababikorewe iyo babashije kurokoka ubwicanyi bisaba kubavurana ubushishozi bwinshi.

Inkuru irambuye

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama