Yanditswe May, 09 2022 13:16 PM | 52,469 Views
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabaye ihagaritse irushanwa rya Miss
Rwanda. Ni nyuma y'aho iri rushanwa ryavuzweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina
ryakorewe bamwe mu bakobwa baryitabiriye.
Itangazo ry’iyi minisiteri rigira riti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.”
Mbere gato y’iri tangazo, hasohotse amakuru avuga ko Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yatawe muri yombi akekwaho kubangamira iperereza rikorwa kuri Ishimwe Dieudonne ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yabwiye RBA ko Miss Iradukunda ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.
Miss Iradukunda ni umwe mu bakozi b’ikigo cya Rwanda Inspiration BackUp cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.
Iki kigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda guhera mu mwaka wa 2014, aho ku ikubitiro cyatsindiye isoko ryo kuritegura mu mwaka wa 2013.
Mu 2017, iyahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yahawe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco inshingano zo gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda inatanga isoko ryo gushaka uwazajya aritegura, amasezerano yarangira isoko rikongera rigatangwa.
Byaje kurangira Rwanda Inspiration Backup ari yo yongeye kuryegukana, nyuma yo kujurira ivuga ko yari yarenganyijwe rigahabwa indi kompanyi.
Kuva icyo gihe kugeza ubu nta rindi soko ryongeye gutangwa ahubwo hagiye hasinywa amasezerano y’ubufatanye.
Jean Claude NDAYISHIMYE
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru