AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Iperereza kuri banki 'BNP Paribas' ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Sep, 26 2017 21:04 PM | 6,993 Views



Ubutabera bwo mu Bufaransa  mu mujyi wa Paris bwatangaje ko bwashyizeho abacamanza 3 bagiye gukora iperereza ku ruhare rwa banki ya BNP Parisbas mu kugura intwaro zakoreshejwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki cyemezo kikaba kije nyuma y’amezi 3 imiryango Sherpa (CPCR) na Ibuka France ,batanze ikirego ku ruhare rw’iyi banki mu bwicanyi bwatwaye imbaga y'inzirakarengane zirenga miriyoni.

Amafaranga angana na miriyoni irenga y'ama euro hafi miriyari y'amanyarwanda niyo yagaragajwe mu kirego cyatanzwe n' iyi miryango iharanira inyungu z'abacitse kw'icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 94 mu gihugu cy' ubufaransa. 

Iyi miryango ivuga ko iyi Banki yo mu bufaransa ya BNP PARIBAS yayatanze mu kugura intwaro ibisabwe na banki nkuru y' u Rwanda binyuze kuri Col. Bagosora. Maitre Richard Gisagara, umunyamategeko mu rugaga rw’aba avoka i PONTOISE mu mujyi wa Paris yavuze ko nyuma y'amezi 3 iki kirego gitanzwe bishimiye ko hashyizweho itsinda ry'abacamanza bo gukusanya ibimenyetso .

Usibye umugambi w'ubwicanyi warugambiriwe mw' igurwa ry' izi ntwaro, Dr Jean Damascène, umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, avuga ko ibi binyuranyije n' ibihano umuryango w'abibumbye wari warafatiye u Rwanda muri ibyo bihe.

Nyuma y' imanza z'abanyarwanda nka Tito Barahira na Octavien Ngenzi ndetse n' izindi dosiye zitegereje ,ni ku nshuro ya mbere ubutabera bw' ubufaransa bugiye gukurikirana urwego cyangwa abantu bafite ubwenegihugu bw'ubufaransa muri dosiye zifitanye isano na Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama