AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Inzu zikorerwamo siporo na za pisine byongeye gufungurwa

Yanditswe Nov, 28 2020 21:10 PM | 119,626 Views



Abasanzwe batanga service za siporo zikorerwa mu nzu zizwi nka  gym ndetse n'izo koga (piscine), kimwe n'abakora izi sporo bishimiye isubukurwa ry'ibi bikorwa byari byarahagaritswe hirindwa ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19; gusa ngo ntibashobora guteshuka ku mabwiriza y'ubwirinzi bw'iki cyorezo kuko bazi neza igihombo cyabateje.

Ahakorerwa imyitozo yo koga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hari ibimenyetso by'uko hafunze ndetse nta n'abantu bemerewe kuhagera: ni na ko bimeze ku nzu zikorerwamo siporo rusange, ibizwi nka Gym tonic. Ni nyuma y'uko mu kwezi kwa 3 uyu mwaka ibi bikorwa byahagaritswe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya covid 19 cyugarije isi muri rusange.

Abatanga izi service basobanura ko ihagarikwa ry'ibi bikorwa ryagabanyije ku buryo bugaragara urujya n'uruza rw’ababagana, binatuma bagwa mu gihombo ku buryo bukomeye.

Umwe mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ugushyingo ni urebana no gusubukura imyitozo ngororamubiri mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri za pisine. 

Ni umwanzuro wakoze ku mitima ya bamwe mu basanzwe bakora bene iyi myitozo n’abayikoresha. Icyakora nubwo biruhukije kuko bagiye gusubukura imirimo yari yarahagaze, ngo ni umwanya wo kongera kuyikora ariko nanone bakomeza kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi.

Abacuruza ibikoresho byifashishwa muri siporo zakomorewe ni ukuvuga kogera muri za pisine n'imyitozo ikorerwa mu nzu zabugenewe; bavuga ko uyu mwanzuro ubashimishije kuko batari bakibasha gucuruza bene ibi bikoresho byifashishwa ahanini muri sporo nk'izi.

Gusubukura ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri bifite icyo bivuze mu rwego rw’ubukerarugendo kuko bigiye kongera gutanga imirimo no kwinjiza amafranga.

Usibye ibikorwa by'imyitozo ngororamubiri yo mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri za pisine byasubukuwe, inama y'abaminisitiri yananzuye ko imyidagaduro n'ibitaramo ndangamuco na byo bizasubukurwa buhoro buhoro; amabwiriza arambuye kuri buri cyiciro akazatangazwa n'inzego zibishinzwe.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura