Yanditswe Jan, 06 2022 12:30 PM | 14,504 Views
Inzu yubakiwe Umurenge wa Ngoma wo mu Karere
ka Huye hashize imyaka isaga 10 ntacyo ikorerwamo. Iyi nzu iherereye mu kagari
ka Karubanda kuri ubu igaragara nk'iyishaje cyane, ikaba ikikijwe n'ibigunda.
Abaturage bakaba bibaza icyabuzwe ngo iyi inzu ikorerwemo, aho bagaragaza ko ibi ari igihombo haba ku Karere ndetse no kuri Leta muri rusange kubona inyubako nk'iyi yubakwa ikarinda isaza ntacyo ikoreshejwe.
Iyi nzu ikikijwe n'ibigunda impande zose. Ibigaragari ijisho imirimo yose y'inyumbako yari yararangiye kuko n'amarangi yari yaratewe nubwo bigaragarako handuye ndetse n'inyubako ubwayo bikaba bigaragarira ijisho ko ishaje cyane.
Inyuma inzugi z'ibyuma hamwe zavuyeho, ahandi zikingishijwe ingufuri, aho bigaragara ko ama serrure byapfuye.
Abagenda n'abatuye muri iyi karistiye ya Karubanda baravuga ko iyi nzu ari imwe mu zubatswe mbere muri aka gace, ibi ngo n'igihombo kuba ntacyo ikoreshwa bakaba bafite n'impungenge ko yaba indi y'amabandi.
Gusa iyi nyubako yari igenewe umurenge WA Ngoma umuntu yibaza icyabuze ngo ibe yakoreshwa, cyane ko n'aho uyu murenge ukorera ubu hashaje cyane ndetse ari na hato, bikaba bibangamira abaza kuhasaba serivisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege asobanura ko umurenge wa Ngoma bateganya kuzawushakira aho gukorera hagezweho. Na ho iyi nyubako ikazashakirwa ikindi bakoreramo.
Iyi nzu yari iteganyirijwe gukoreramo Umurenge wa Ngoma yuzuye itwaye miliyoni 37.
Consolate KAMAGAJO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru