Yanditswe Aug, 26 2019 21:07 PM | 7,202 Views
Inzobere mu mirire iboneye zivuga ko Afurika ikeneye ubutabazi bwihuta kugira ngo ibashe guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi y'abana, kuko bitabaye ibyo kuvuga iterambere rirambye kuri uyu mugabane byaba ingorabahizi
Inzobere mu mirire iboneye, Dr. Christine MukantwaIi, agaragaza ko kugwingira mu bwenge no mu gihagararo k'umwana, ari imwe mu ngaruka zikomeye ziterwa n'imirire mibi haba ku mwana no kuri nyina, gusa ngo izo ni ingaruka umubyeyi n'umuryango muri rusange bakwirinda.
Yagize ati "Kugira ngo abyare umwana utagwingiye ni uko atangirira wa munsi yamutwise wa mubyeyi wacu yigaburira neza na we ubwe! Arigaburira neza ibitera imbaraga bibamo umuceri, ibirayi ariko ntagarukire aho akongeraho ibimwubakira umubiri bibamo ibishyimbo, amashaza kongeraho imboga n'imbuto. Ibyo byose akarya akwije ingano y'ibyo akeneye ingana byibura na 2300 cyangwa 2400 bya kilokaroli ku munsi kugira ngo umwana abone za ntungamubiri zose akeneye kuri mama. Aravutse rero; Akonka nta mazi nta kindi na kimwe, ukagenda rero nyuma y'amezi 6 ugatangira kumugaburira, bikagusaba kumugaburira ya ndyo yuzuye, ariko kandi umwana kubera igifu cye gito bisaba ko umugaburira duke duke ubwo bigasaba ko byibura arya inshuro 6 ku munsi."
Imibare y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, igaragaza ko ku Isi, abana bari munsi y'imyaka 5 bagera kuri miliyoni 149, bangana na 22% by'abana bose bari muri icyo kigero, bagwingiye. Muri Afurika, iyi mibare igaragaza ko mu bana 5, 2 muri bo baba baragwingiye, intandaro ya byose ikaba ari imirire mibi.
Umuyobozi w'urugaga rw'inzobere mu mirire iboneye muri Afurika , Prof. Ngozi Nnam, agaragaza ko ibipimo by'imirire mibi igaragazwa n'imibare iri hejuru y'abana bari munsi y'imyaka 5 bagwingiye muri Afurika iteye impungenge, akemeza ko ntagikozwe, kugera ku ntego z'iterambere rirambye kuri uyu mugabane byaba ari inzozi.
Yagize ati "ingenzi kumva ko imirire iboneye ari nk'urufunguzo rwo kugera ku ntego z'iterambere rirambye kuko ubushobozi bw'umuturage ni bwo shingiro rya byose. Imirire mibi igira ingaruka mbi ku musaruro wose muri rusange, kuko abaturage icyo gihe ntacyo babasha kwinjiza kuko benshi muri bo baba bafite intege nke, abandi na bo baba barwaye indwara zitandura, ugasanga akenshi bari mu bitaro badakora ndetse bakishyura amafaranga yakabaye afasha imiryango kugera ku ntego z'iterambere rirambye ku rwego rw'umuryango."
Ku ruhande rw'u Rwanda, n'ubwo Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, yiswe ''Comprehensive food security and vulnerability analysis'' yashyizwe ahagaragara umwaka ushize wa 2018 igaragaza ko abarenga 80% nta kibazo cy'ibiribwa bafite, imibare iheruka yo muri 2015 yo igaragaza ko 38% by'abana bari munsi y'imyaka 5 bagwingiye.
Cyakora, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y'Igihugu Mbonezamikurire, Dr Anita Asiimwe, yemeza ko intego u Rwanda rwihaye yo kugabanya icyo gipimo kikagera kuri 19% bitarenze 2024 izagerwaho nta shiti.
Yagize ati "Ikigo mbarurishamibare cyatangiye DHS 2019/2020 raporo yayo izasohoka mu mwaka utaha wa 2020 tuzabona aho duhagaze. (Icyizere kimeze gite?) Icyizere ni cyiza! Impamvu mvuga ko ari cyiza cyane ni uko ababyeyi hirya no hino mu gihugu cyacu barimo kugenda basobanukirwa impamvu yo kwita ku mwana neza uko bikwiye mu myaka ya mbere y'ubuzima bwe cyane cyane ibijyanye n'imirire ye."
Kuva kuri uyu wa Mbere, i Kigali hateraniye inama y'iminsi 4 y'urugaga nyafurika rw'inzobere mu mirire iboneye, inama ihurije hamwe abashakashatsi, inzobere, inzego za Leta n'abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kungurana ubumenyi n'ibitekerezo ngo ikibazo cy'imirire ku mugabane wa Afurika gifatirwe ingamba zihamye.
Umuhuzabikorwa wa Gahunda y'Igihugu Mbonezamikurire, Dr Anita Asiimwe
Inama yiga ku mirire iteraniye i Kigali
Inkuru mu mashusho
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru