Yanditswe May, 16 2018 22:17 PM | 21,691 Views
Abitabiriye inama ku mahoro n’umutekano yaberaga mu ishuli rikuru rya gisirikari rya Nyakinama, n’abayitanzemo ibiganiro basanga Afrika ikwiriye kwifatira ibyemezo n’ingamba biyifasha kwicungira umutekano ndetse no gukumira intambara n'amakimbirane aho guhora ihanze amaso indi migabane ndetse n'ibihugu by'ibihangange ku Isi.
Ibiganiro
by'umunsi wa nyuma w'inama ku mahoro n’umutekano kimwe cyagarutse ku ntege nke
no gutsindwa kw’ingabo z'umuryango w'abibumbye mu butumwa bw'amahoro ikindi kibabanda
ku bisubizo Afrika ikwiye kwishakamo ku bibazo by'amahoro n'umutekano.
Komiseri w'umuryango wa Africa yunze ubumwe ushinzwe amahoro n'umutekano Amb. Smaïl CHERGUI, ahereye ku rugero rwo muri Sudani y’epfo, yagaragaje ko ingabo za Loni zidatanga umusaruro ukwiriye kubera uburyo zihabwamo amabwiriza.
Dr. Donald KABERUKA, inzobere mu bukungu, akaba anakuriye ikigega cyo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro by’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, Peace Fund, avuga ko hari ikibazo cy’ingengo y'imari idahagije kandi na yo igatangwa n'abaterankunga bo hanze ya Afrika.
Naho umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick NYAMVUMBA, we yashimangiye ko igihe kigeze ngo Afrika ihabwe umwanya mu itegurwa ry'ubutumwa bw'amahoro bwa Loni.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise MUSHIKIWABO we yavuze ko uruhare rw'ubuyobozi n'imiyoberere ihamye kandi ishyira imbere urubyiruko rwa Africa, ikenewe kugirango Africa yibonemo ibisubizo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru