AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Inzobere mu by’ubuzima zavuze impamvu y’ubwiyongere bwa Covid19 muri Kigali

Yanditswe Jun, 29 2021 20:44 PM | 44,168 Views



Inzobere mu birebana n’ubuzima zemeza ko zimwe mu mpamvu zituma mu Mujyi wa Kigali hagaragaramo umubare munini w’abandura icyorezo cya COVID-19 kurusha ahandi, ari uko hari ubucucike bw’abantu cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko, mu modoka rusange n’ahandi henshi bikiyongeraho no kwirara kuri benshi

Sibomana Jackson igihe kinini akimara mu gace kahariwe ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mateus no mu isoko rya Nyarugenge.

Yemeza ko atewe impungenge n’uyu mubare munini w’abandura icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Natwe tuba dufite impungenge nk’iyo dusanze bagenzi bacu begeranye, nkanjye nkunda kubabwira nti reba camera ziba zitureba n’icyorezo kirushaho kwiyongera, nkababwira nti nyamuneka ni mutandukane.”

Abagenda mu mujyi wa Kigali bagenda bahura n’imodoka ifite indangururamajwi zikangurira abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Impuguke mu birebana n’ubuzima Dr. Vedaste Ndahindwa avuga ko ubucucike bw’abantu ahahurira abantu benshi. ari bimwe mubituma imibare y’abandura iki cyorezo izamuka cyane mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati “Kandi ngirango murabizi nko muri Kigali ugereranyije n’utundi duce tw’u Rwanda, Kigali tujya mu kazi mu modoka , dutaha mu modoka, tuba mu masoko acucikanye, abantu bakorera mu biro akenshi ari hamwe biba bisaba rero kuba maso cyane kugirango abantu bakomeze birinde.”

Kuri uyu wa kabiri abanduye bashya bari 757 mu gihe umujyi wa Kigali ariwo wari ufitemo benshi bagera kuri  280, Musanze 80 naho abandi basaranganywa mu turere 22.

Abandi bantu 7 nibo bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 kuri uyu wa mbere byatumye umubare wabishwe nicyo cyorezo mu Rwanda ugera kuri 427.

Mu Rwanda abamaze kwandura bose ni  37,384 naho abakirwaye ari 9,685 mu gihe abarembye bari 35.

Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize