AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Inzobere mu byorezo zisanga Guma mu Karere ishobora gutanga umusaruro

Yanditswe Jan, 13 2021 20:39 PM | 4,261 Views



Inzobere mu ndwara z'ibyorezo zirasaba buri muturarwanda gufata ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID19 akazigira ize kuko bitabaye ibyo zishobora gukazwa mu rwego rwo kurengera ubuzima. 

Izi nzobere ziravuga ibi nyuma yaho mu cyumweru kimwe gusa hafashwe ingamba ziswe Guma mu karere iki cyorezo kimaze guhitana abagera kuri 19 ndetse abasaga 900 baracyandura. 

Ni mu masaha y'akazi, tugeze i Nyagasambu aho uturere twa Rwamagana na Gasabo duhurira. Ku isoko rya Nyagasambu no mu nkengero zaryo imirimo y'ubucuruzi irarimbanyije ariko urujya n'uruza rwaragabanyutse mu buryo bugaragara ku buryo abahakorera n'abahatuye bemeza ko byahungabanyije imibereho yabo ariko nanone ngo kurinda ubuzima nabyo birakenewe.

Ibi ni na ko biri ku muhanda Musanze-Rubavu, aho uturere twa Nyabihu na Rubavu duhurira.

Nubwo  bimeze bityo ariko Polisi y'Igihugu ivuga ko umubare munini ari uw'abubabahiriza ingamba, nk'aho abafatwa bazirenzeho bavuye ku 4 000 bagera ku 2 000 mu cyumweru cya mbere cya Guma mu karere.

Inzobere mu ndwara z'ibyorezo Dr. Menelas Nkeshimana, avuga ko ingamba ziswe Guma mu karere zishobora kuba igisubizo cyiza mu rwego rwo guhangana n'iki cyorezo ariko agasaba buri wese kuzigira ize.

Ati “Mu nkingi 3 zo kurwanya icyorezo, si covid gusa ni ibyorezo muri rusange, hari icyo bita gukumira ubwandu aho uherereye. Iyo uvuze ngo abantu bagume mu karere ni uko uturere tudahuje realité. Ukavuga uti buri karere kagume ukwako kisuganye mu buzima bwa buri munsi bw'abaturage b'ako karere bashyiremo ingufu muri izo ngamba. Twese ni ugukora nk'abikorera abari i Kigali natwe tubishyizemo ingufu natwe turakora nk'abikorera, abari i Musanze abari mu tundi turere.. buri wese arakora nk'uwikorera kugirango isuzuma niriba tuzasange iyi virusi yacogoye kuko birashoboka. Ibyumweru bibiri ni umwanya uhagije ariko nituyiha amahirwe ubwo ibyemezo bizaba ukundi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu Nyirarukundo Ignatienne, avuga ko kurinda ubuzima bw'umuntu ari isomo rikomeye abanyarwanda bavoma mu mateka yabo.

Ati “Ibyo u Rwanda byo ntibinasanzwe kuko niba hari abantu bazi agaciro k'ubuzima bw'umuntu ngirango abanyarwanda twaba turi aba mbere ku Isi. Ku Rwanda ngirango n'umuntu umwe aba ari mwinshi. Birumvikana rero ko gufata ingamba vuba vuba nibwira ko biri mu mateka yacu kandi nta nubwo ari imvugo wenda yaba yaravuye ku banyapolitiki cg ku bayobozi, n'abanyarwanda uko babyitabira uhita ubona ko kubungabunga ubuzima ari ikintu gikomeye.”

Imibare itangazwa n'inzego z'ubuzima igaragaza ko mu bipimo bigera ku 28 302 byafashwe mu cyumweru cya mbere cya Guma mu karere, habonetsemo abanduye 936, mu gihe abahitanywe n'iki cyorezo ari 19. Ibyo byatumye kuva tariki 4 kugeza tariki 11 Mutarama uyu mwaka, abakirwaye bava ku 1 927 bagera ku 2 686 naho abapfuye bava ku 105 bagera ku 124.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)