Yanditswe Jan, 09 2020 16:20 PM | 1,732 Views
Ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda rugiye gushyira ku isoko inzitiramibu zakorewe mu Rwanda. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu nzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri uku kwezi kwa mbere, izisaga miliyoni 3,5 zakorewe mu Rwanda.
Mu Rwanda, hashize amezi 4 hatangiye uruganda rukora inzitiramibu ruherereye i Masoro mu gice cyahariwe inganda.
Umuyobozi w'uru ruganda rukora inzitiramibu rwa LTC YAMEI RWANDA LTD Gaga Nzaramba avuga ko buri munsi uruganda rukora inzitiramubu zisaga ibihumbi 16.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Maraliya mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi avuga ko mu myaka 2, Leta y'u Rwanda yatumizaga hanze, inzitiramibu nyinshi bigatuma igihugu gitakaza amadevise menshi.
Muri uku kwezi kwa mbere abaturage bagiye guhabwa inzitiramibu nshya zirimo n’izakorewe mu Rwanda.
RBC igaragaza ko ubusanzwe abaturage bahabwa inzitiramibu mu myaka 2 cyangwa 3.
Leta itumiza hanze inzitiramibu miliyoni 7 hagakoreshwa amadorari y'Amerika Miliyoni ziri hagati ya 15 na 17, aho inzitiramubu imwe igura amadorari ari hagati ya 3,5 n’amadorari 4.
Muri uku kwezi kwa mbere inzitiramibu miliyoni 7 zigiye guhabwa abaturage muri zo izigera kuri miliyoni 3,6 zakorewe mu Rwanda.
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru