AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Inzego z'umutekano z'u Rwanda na DRC mu nama yiga ku mutekano w'ibihugu byombi

Yanditswe Feb, 13 2021 18:48 PM | 43,801 Views



Inzego z'umutekano z'ibihugu by'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko zifuza ubufatanye buhamye kandi buhoraho, zikarushaho gutahiriza umugozi umwe kugira ngo abaturage b'ibihugu byombi babeho mu mudendezo n'iterambere nkuko abakuru b'ibihugu byombi babyifuza.

Ibi byatangarijwe mu nama ihurije i Kigali abayobozi b'izo nzego, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni inshuro ya 2 kuva uyu mwaka wa 2021 watangira intumwa z'u Rwanda n'iza DRC zihurira mu biganiro nk'ibi bigamije gushimangira ubufatanye hagati y'impande zombi, nkuko Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Lt. Col. Ronald Rwivange abisobanura.

Yagize ati "Iyi nama y'umutekano ihuje intumwa z'u Rwanda na DRC ije ikurikira iyabaye ku itariki 19 Mutarama muri uyu mwaka wa 2021 aho u Rwanda  rwohereje intumwa muri DRC zijyanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul KAGAME ngo zibugeze kuri mugenzi we Felix Antoine TSHISEKEDI. Muri ubwo butumwa Perezida Paul KAGAME yakomoje no ku mutekano ndetse ashimira mugenzi we wa DRC ku bw'umusaruro mwiza wavuye mu bitero ingazo za DRC zikomeje kugaba ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya DRC harimo n'isanzwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda. Iyi nama rero irongera irebe uko umutekano w'ibihugu byombi wifashe kubera ibikorwa by'iyo mitwe ndetse inafate ingamba z'ikigomba gukurikiraho."

Iyi nama ibaye nyuma y'imyaka 2 ingabo za DRC,  FARDC zitangiye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Congo ikunze guhungabanya umutekano w'icyo gihugu n'akarere muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwo hanze y'igihugu mu rwego rw'iperereza rwa DRC,  Kamb TSHIJIK Jean Claude, avuga ko igihugu cye cyishimira umusaruro ibyo bikorwa bimaze gutanga ndetse ko bizagera ku ntego nta shiti.

Ati "Dufite icyizere ko tuzarandura burundu iriya mitwe yose ihungabanya umutekano, kandi ni icyizere duhabwa n'ibikorwa bya gisirikare bimaze gukorwa n'ingabo zacu. Tubitezeho kandi iterambere kuko iyo iriya mitwe ikomeje guhungabanya abaturage bacu ntabwo babona umwanya wo gutekereza ku iterambere."

Intumwa za DRC muri ibi biganiro ziyobowe na Bwana Francois BEYA KASONGA, Umujyanama wihariye wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi mu by'umutekano.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibiganiro hagati y'impande zombi, Bwana Francois BEYA KASONGA yikomye ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi, avuga ko bifite uruhare mu bwumvikane buke bwakunze kuvugwa hagati y'ibihugu byombi nyamara ababituye ari abavandimwe.

Yagize ati "Twazanywe hano no guhinyuza Isi yose ariko by'umwihariko abo mu burengerazuba bw'Isi batifuza ko ibihugu byacu byumvikana, batifuza ko tubana mu mahoro, batifuza ko dusasa inzobe ngo tuganire. Twaje rero ngo tubabwire ko turi umwe, ko abaturage b'ibihugu byombi turi bamwe kandi ko nta makimbirane azongera kuba hagati yacu. Ndifuza gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku bwo kutwakira ariko by'umwihariko ku bw'iki gitekerezo cyo kuduhuza nk'inzego ndetse imikoranire yacu ikarushaho kwaguka ibihugu byombi bikoreye hamwe. Ibi birashimangira isano y'ingenzi izatuma nta n'umwe watekereza kugirira nabi mugenzi we kuko azi neza ko dusangirira ku mbehe imwe."

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Kazura Jean Bosco, na we avuga ko icyo abaturage b'ibihugu byombi bakeneye ari ubuhahirane n'iterambere, icyakora agashimangira ko ibyo bitagerwaho nta mutekano.

Yagize ati "Dufite itsinda ry'intumwa zaturutse mu nzego nyinshi cyane cyane iz'umutekano. Ibyo rero birerekana umwihariko abakuru b'ibihugu byombi baha umutekano, bivuze ko ntacyo utageraho mu gihe ufite umutekano. Niba abaturage b'ibihugu byombi babashije guhahirana ntabwo ari ibihugu byacu byombi bizatera imbere gusa ahubwo ni Afrika yose muri rusange. Ibyo kandi bijyanye no kuba uyu munsi Nyakubahwa Perezida Felix Antoine TSHISEKEDI ari we uyoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe, bikaba biduteye ishema muri iki gihe dukomeje ubufatanye ndetse binatwereka ko turi mu murongo mwiza w'icyerekezo cy'iterambere rya Afrika."

Biteganyijwe ko ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa Gatandatu hagati y'intumwa z'ibihugu byombi bikomeza no kuri iki cyumweru nyuma yabyo impande zombi zikazatangaza imyanzuro yabifatiwemo mu rwego rwo kurushaho gufatanya guhangana n'ibibazo bibangamiye umutekano n'ituze rya buri gihugu n'akarere muri rusange.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira