AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inzego z'ubuzima ziraburira abagikerensa COVID19

Yanditswe Aug, 25 2020 15:39 PM | 76,678 Views



Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziraburira buri wese ugikerensa icyorezo cya COVID19, guhindura imyumvire ndetse agakaza ingamba zo kucyirinda kuko ngo bitabaye ibyo gishobora guhitana abatari bake. Izi nzego ziravuga ibi mu gihe mu cyumweru kimwe gusa iki cyorezo kimaze guhitana abagera kuri batanu ndetse abasaga 600 bakaba baracyanduye.

Ni mu masaha yo ku manywa, tugeze muri gare ya Nyabugogo, kamwe mu duce turangwamo urujya n’uruza rwinshi kurusha utundi haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Aha i Nyabugogo tuhageze nyuma y’amasaha make mu Rwanda habonetse  abarwayi 200 banduye icyorezo cya COVID19 mu masaha 24 gusa. Ni wo mubare munini wabonetse mu munsi umwe gusa kuva cyagera mu Rwanda. Ni mu gihe kandi iki cyumweru kirangiye cyonyine kihariye abagera muri 600 bangana na 20% by’abarwayi ba koronavirusi bose bamaze kuboneka kuva umurwayi wa mbere yagaragara ku butaka bw’u Rwanda tariki 14 Werurwe uyu mwaka.

Uko iyi mibare izamuka ni nako n’impungenge zo kwandura iki cyorezo kuri bamwe ziyongera bigatuma barushaho kwishisha umujyi wa Kigali ugaragara nk’uwibasiwe kurusha ahandi mu gihugu.

Nyamara n’ubwo imibare y’abandura icyorezo cya COVID19 ikomeje kwiyongera, u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu by’intangarugero mu gufata ingamba zihamye zo guhangana n’iki cyorezo nkuko bikomeje kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga inyuranye harimo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS. Nonese ko imibare y’abandura yiyongera, byaba biterwa n’iki? Aba ni bamwe mu baturage.

Mu batungwa agatoki ko badohotse, harimo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwunganiraga izindi nzego mu guhwitura abatubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Gusa umuhuzabikorwa warwo ku rwego rw’igihugu MURENZI Abdallah, akemeza ko rurimo kwiminjiramo agafu.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko mu gihe abagikerensa icyorezo baba badahinduye imyumvire, ingaruka zirimo no gupfusha abantu benshi bazize koronavirusi zakomeza kwiyongera.

Imibare myinshi y’abanduye muri iyi minsi ya vuba irimo guturuka mu masoko yo mu mujyi wa Kigali, icyiciro cyibasiwe nyuma y’ibindi byakibanjirije nk’icy’abaturuka mu mahanga, abatwara amakamyo yambukiranya imipaka, muri za kasho, I Rusizi, imidugudu imwe n’imwe yashyizwe muri guma mu rugo n’ibindi.

Gusa mu mboni za Dr. Vedaste NDAHINDWA, inzobere mu ndwara z’ibyorezo akaba anakorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ngo aho ibintu bigeze biracyafite igaruriro.

Nyuma y’amezi 5 n’iminsi mike mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19, hamaze gufatwa ibipimo bisaga ibihumbi 360, abanduye bakaba basaga 3000, ni hafi 1% y’ibipimo byose. Ni mu gihe kandi abasaga 1 750 bamaze gukira ndetse abandi barenga gato 1300 barakitabwaho n’abaganga mu gihe 12 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Inzego z’ubuzima zivuga ko iyi mibare ishobora no kwiyongera mu gihe buri wese adakajije ingamba zo kwirinda.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage