AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uburyo igitekerezo cyo gutegura Youth Connekt cyageze ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe Sep, 15 2021 19:48 PM | 72,602 Views



Inzego zitandukanye zirishimira ko igitekerezo cyo gutegura inama mpuzamahanga y'urubyiruko n'abafatanyabikorwa izwi nka youth connekt cyagutse, ubu iyi nama ikaba itegurwa ku rwego mpuzamahanga aho ibihugu 23 muri Afurika bimaze kuba ibinyamuryango.

Ibi biravugwa mu gihe muri uyu mwaka guhera tariki 20-22 Ukwakira, igihugu cya Ghana aricyo kizakira iyi nama ya Youth Connekt.

Mu 2012 nibwo perezida Paul Kagame yatangije ku mugararo inama y'urubyiruko izwi nka youth connekt, nyuma y'imyaka 5 iyi gahunda itangijwe mu Rwanda yaragutse igera no mu bindi bihugu bya Afurika maze iba Youth connekt Africa, aho ubu ibihugu bimaze kuba ibinyamuryango 23.

Umuyobozi mukuru wa Youthconnekt Africa unafite icyicaro mu Rwanda, Oulie Keita avuga ko kwaguka kwa gahunda nk'iyi yatangijwe mu Rwanda bigaragaza imikoranire y'ibihugu bya Afurika.

Yagize ati “Uyu munsi kuva mu 2012 kugeza muri 2021 turimo gukorera mu bihugu 23, bigaragaza kugera ku ntego kwa gahunda y'u Rwanda ku mugabane wa Afurika, ubu ni ku nshuro ya 4 youthconnekt igiye kuba, inama zabanje zaberaga mu Rwanda ubu nibwo bwa mbere iyi nama igiye kubera mu kindi gihugu gitegura inama ya Youthconnekt Africa, aya ni amahirwe akomeye yo kuba youth connekt igaragaza imikoranire y'ibihugu bya Afurika, ibi biragaragaza kandi ubushake bw'ibihugu bya Afurika kugira ibintu ibyabo kandi turashimira leta ya Ghana yakiriye iyi nama ya youthconnekt Africa.”

Igihugu cya Ghana nicyo cyagombaga kwakira Youth connekt mu mwaka ushize ntibyakunda kubera ingaruka z'icyorezo cya covid-19, gusa iyi inama igihugu cya Ghana kizayakira muri uyu mwaka.

Iyi nama izaba ifite intego yo kugira Afrika idakeneye inkunga ndetse no kugaragariza urubyiruko amahirwe ari mu masezerano y'isoko rusange ibihugu byasinye.

Minisitiri w'urubyiruko n'umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko ibi bigamije kubaka urubyiruko rwa Afrika rushoboye.

Ati “Ni ukugirango dutoze urubyiruko bakiri bato kudahora bategereje akimuhana ni ukugirango urubyiruko ruhore rwumva ko rufite ibisubizo by'ibibazo  byabo, ni ukugirango urubyiruko rutinyuke niba hari igishobotse mu Rwanda n'ahandi byakunda, ni ukugirango urubyiruko rwumve ko iterambere riri mu biganza byabo icyo utatekereje ntabwo wagikora, niyo mpamvu tuvuga ko bagomba gutekereza mu buryo bwagutse, nk’ubu urebye icyorezo cya covid-19 ibibazo urubyiruko bahura nabyo babirenga gute badatekereje akimuhana.”

Umunyamabanga wa Youthconnekt Africa, Oulie Keita we yagize ati “Nk'uko mubizi Perezida Paul Kagame ni umwe mu bantu bashyize imbaraga mu kugirango habeho amasezerano y'isoko rusange rya Afrika ubu rirakora, turagirango rero urubyiruko ruto rubone umwanya muri aya mahirwe, aya ni amahirwe abarirwa mu mamiriyari y'amadorari kuri Afrika, bizafasha ubucuruzi hagati y'ibihugu no kwihuza kw'ibihugu mu karere, intego y'iyi nama ije mu gihe gikwiye twe rero tuzakorana n'ubyiruko ku mugabane kugirango babone urubuga mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'isoko rusange.”

Mu kwezi gutaha kwa 10 urubyiruko rufite imishinga y'indashyikirwa, ruzamurika izahembwa muri youthconnekt nk'uko bisanzwe.

Kuva Youthconnekt tayangira mu Rwanda, urubyiruko rurenga ibihumbi 8 nirwo  rwahanze imirimo ibihumbi 14. 

Ni mu gihe urubyiruko rurenga miliyini 4 rwatojwe kuba abaturage beza biciye mu biganiro.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama