AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Inzego zinyuranye zisanga gutanga amakuru kuri ruswa byatuma ruswa icika

Yanditswe Dec, 10 2020 08:49 AM | 258,906 Views



Inzego zifite aho zihurira no kurwanya ruswa mu Rwanda ziratangaza ko hakwiye ubufatanye, kubaka umuco wo gutanga amakuru y'ahari ruswa kandi buri wese akubahiriza inshingano ze kugira ngo icyo cyorezo kizacike mu Rwanda.

Raporo zinyuranye kimwe n'ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu nzego zinyuranye bwerekana ko n'ubwo igipimo cya ruswa cyagabanutse, ngo iracyagaragara. Abahagarariye inzego zinyuranye na bimwe mu byiciro by'abaturage baravuga ko uru rugamba rukwiye kongerwamo imbaraga, hakifashishwa ikoranabuhanga kandi abaturage bagahugurwa bihagije:

Mu gihe u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ububi bwa ruswa, hanatangizwa icyumweru cyo kurwanya ruswa mu Rwanda. Inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagiranye ibiganiro bigamije kwibukiranya ingamba zo kurandura icyo cyorezo.

Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Ishami ry'u Rwanda Ingabire Marie Immaculée avuga ko inzego zose zikoze inshingano zazo byatanga umusaruro.

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye avuga ko ubushake bwa politiki n'amategeko arwanya ruswa ari byo bizatuma iki kibazo kirangira mu gihugu.

Imibare igaragazwa n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB yerekana ko mu mwaka wa 2018 hagaragaye ibyaha bya ruswa 732, bigaragaramo abantu 1131. Mu mwaka wa 2019 hagaragaye ibyaha 1088 bigaragaramo abantu 1295, naho kugeza mu kwezi gushize k'Ugushyingo hagaragaye ibyaha 963 bigaragaramo abantu 1729.

Ubushakashatsi bwakozwe na banki y'isi mu mwaka wa 2018 ruha u Rwanda amanota 71, 15%. Naho ubwakozwe n'Umuryango Transparancy International muri uwo mwaka rushyira u Rwanda ku mwanya wa 51 ku bihugu 180 byagenzuwe.

Raporo y'umuryango w'abibumbye y'intangiriro z'uyu mwaka wa 2020 igaragaza ko buri mwaka Afurika itakaza miliyari zisaga 88,6 z'amadolari y'Amerika ajya mu bihugu by'amahanga anyuze mu nzira za ruswa.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize