AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Inyungu ziri mu kwigisha ikoranabuhanga abana bato

Yanditswe Aug, 17 2022 16:00 PM | 52,715 Views



Abahanga mu rwego rw'ikoranabuhanga basanga guteza imbere ikoranabuhanga haherewe mu bakiri bato ari kimwe mu byitezweho gufasha igihugu kugera ku ntego zo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga muri Afurika.

Ku ishuri ry'incuke n'abanza New Generation Academy abana bari hagati y'imyaka 5 na 10 bari kuri za mudasobwa aho barimo gukora imikino itandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari abashobora guhuza imibare itandukanye ikavamo umukino ari byo byitwa coding. Ni na ko kandi abanyeshuri biga ibijyanye na za robot bakomeje ubuvumbuzi bashingiye ku byo biga.

Iri koranabuhanga rituma biga imibare, amashanyarazi na mechanique.

Bamwe mu babyeyi b'aba bana basobanura uburyo aba bana bari munsi y'imyaka 10 batangiye gukora ubucukumbuzi ku ikoranabuhanga rihambaye n'uko babana na bo.

Umwe mu bayobozi b'ishuri rya New Generation Academy, Jean Claude Tuyisenge avuga ko iri koranabuhanga ari kimwe mu bishobora kurema urubyiruko rushobora guhangana ku isoko ry'umurimo.

Iri koranabuhanga rishingiye ku mpinduramatwara zagiye ziba mu bihe bitandukanye uhereye ahagana mu 1700, ubu muri iki gihe akaba ari impinduramatwara ya 4 aho ikoranabuhanga riyoboye.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi, Niyizamwiyitira Christine asobanura ko kuba hari ibigo byatangiye kwigisha ikoranabuhanga rizwi nka coding and robotics mu mashuri abanza byitezweho gutanga umusaruro mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyingiro (RTB) Eng Paul Umukunzi na we avuga ko kwigisha iri koranabuhanga mu bakiri bato bizatuma igihugu kibona abacurabwenge mu ikoranabuhanga bakenewe, ubu gahunda yo kugeza iri koranabuhanga no mu bindi bice by'igihugu ikaka ikomeje.

Ubu hari ishuri rimwe ry'ikitegererezo Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu, rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora program za mudasobwa (softwares). Gusa Leta irategenya kuryagura no kongera ubushobozi bwaryo.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF