AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Inyungu abasesenguzi babona u Rwanda ruzakura mu gukuraho igiciro cya viza

Yanditswe Mar, 09 2020 16:52 PM | 15,720 Views



Abasesengura iby'ubukungu n'ubukerarugendo bemeza ko kuba u Rwanda rwarorohereje abanyamahanga kwinjira mu Rwanda nta kiguzi cya Visa, bizongera umubare w'abarusura ndetse n'amadevize rwinjiza akiyongera. 

Muri politiki n’ingamba byemejwe n'inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 6 z'uku kwezi kwa Gatatu harimo ivanwaho ry’ikiguzi cya viza ku baturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’abo mu bihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kugana u Rwanda.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bavuga ko atari ibihugu byinshi mu isi bifata umwanzuro nk'uyu. Ibi ngo bizaha u Rwanda amahirwe yo kongera umubare w'abanyamahanga barwinjiramo ku mpamvu zitandukanye zirimo inama, ishoramari, ubukerarugendo n'ibindi.

Nicolas Belomo uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi yishimira iki cyemezo cya Leta y’u Rwanda.

Ati “Iki ni icyemezo cyiza kuba u Rwanda rugiye kuba urwa mbere rugendwa na benshi harimo n'abo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi haba abo mu bihugu biri mu muryango wa Francofonie na Commonwealth. Dusanganywe imikoranire myiza n'u Rwanda kandi twishimiye iki cyemezo kuko ni imwe mu nzira zo korohereza abantu gusura igihugu, kwagura ishoramari kandi igihugu kizameza kumenyekana, gikurure ba mukerarugendo kandi urabizi ishoramari, kwakira inama bikomeje kuba ku rwego rwo hejuru, rwose uyu mwanzuro wafashwe wari ukwiye.”

Na ho Ambasaderi na Nigeriya mu Rwanda, Adamu Onoze Shuaibu avuga ko  gukuraho viza bigaragaza ubufatanye bwa Afurika.

Ati “Ibi byari byaravuzwe na Perezida mu byumweru bike bishize ko nta biciro bya visa bizasabwa ku bihugu bya Afurika yunze Ubumwe, Commonwelth n'ahandi; iki ni ikimenyetso cyo gutera imbere kwa Afurika aho abantu bishyira bakizana , twizeye ko ibindi bihugu byafata uru rugero tukisanzura mu kugenderana ku mugabane wose.”

Uyu mwanzuro wanakiriwe neza n'abakora ubucuruzi bufitanye isano no kwakira abantu ndetse na serivisi bijyana. Bavuga ko kuba bagiye kwakira abantu benshi, na serivisi batanga zigomba kuba ari nta makemwa.

Muhawenimana Claude ati “Buri muntu wese na business akora bye kuba iby'amahoteri gusa kuko umuntu agera muri hoteri hari ahandi yanyuze, transport n'ibindi byose byatumye agera aho hantu. Birasaba ngo dukore chaine ya customer care, nakugeraho agiye kuruhuka uyamukuremo atagutura ibibazo by'aho yaciye.”

U Rwanda rufite intego y'uko mu mwaka wa 2024 amafaranga rwinjiza aturutse mu bukerarugendo yikuba inshuro 2 akava kuri miliyoni 400 akagera kuri miliyoni 800 z'amadorali. Abasesengura iby'ubukungu n'ubukerarugendo bemeza ko uku korohereza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda ari kimwe mu bizongera uyu musaruro.

Gahigana Innocent, ni umwarimu muri kaminuza akaba n'impuguke mu bijyanye n'ubukerarugendo.

Ati “Visa uyirebe nko gufungura amarembo ku banyamahanga baza mu Rwanda. Nk'Abanyarwanda icyo dusabwa ni ukumenya ngo abo banyamahanga barashaka iki? Niba leta yarashyize imbaraga mu gutegura inama, umunyamahanga ushaka inama niyumva ngo mu Rwanda hari inama ejo hari indi, hari uzayizamo agategereza indi. Niba hari abaje gutembera turasabwa kongera ibindi bibashishikariza kugira ngo bahagume.”

U Rwanda ruvuga ko guhara miliyari 2 z'amafaranga rwakuraga muri bamwe baguraga viza yo kwinjira mu gihugu nta gihombo bizateza na cyane ko ngo rwizeye izindi nyungu nini mu gukuraho ikiguzi cya Viza rushingiye ku cyemezo cyo korohereza abifuza kuza mu Rwanda bahabwa Viza bahageze ngo cyatumye abarusura biyongeraho abarenga miliyoni 1.

Iyi miryango abaturage bemerwe kwinjira mu Rwanda nta kiguzi cya viza, usanga ibihugu biyigize biri mu mpande zose z'isi. Nk'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugizwe n'ibihugu 55, ibihugu bihuriye mu muryango ukoresha igifaransa ni 88 mu gihe ibiri mu muryango w'ibikoresha icyongereza ari 54.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura