Yanditswe Jun, 03 2022 20:19 PM | 93,267 Views
Ababyeyi b’Intwaza baba mu ngo z’Impinganzima mu bice bitandukanye by’igihugu barasaba urubyiruko rw’iki gihe gukura isomo rikomeye ku bikorwa by’ubutwari bw’Inkotanyi, kubera umurava n’ubwitange zakoresheje ubwo zabohoraga iki gihugu zikagikura mu bihe by’icuraburindi byatumye hicwa Abatutsi basaga miliyoni.
Nyuma y’ubuzima busharira banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ababyeyi b’Intwaza batujwe mu ngo Impinganzima ziri hirya no hino mu gihugu, baravuga ko ubuzima bwabo bwiza babukesha ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashyizeho iyi gahunda yo gusigasira amasaziro yabo.
Aba babyeyi ngo ntibakwibagirwa ineza, ubutwari ndetse n’umurava by’inkotanyi zabohoye iki gihugu zikagisubiza umwimerere w’ubunyarwanda muri rusange.
Mu magambo yuje impanuro, Intwaza Nyirangirumwami Azela, arasaba ko urubyiruko rw’iki gihe kwirinda icyakongera gushora igihugu mu icuraburindi ahubwo rugaharanira gushyira hamwe bakubaka u Rwanda.
Nyuma yo gusigwa iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yakomeje gushyira imbagaraga mu bikorwa bituma aba babyeyi barushaho kugarura icyizere cyo kubaho.
Ni muri uru rwego aho urugo rw’Impinganzima ya Huye rwubatse, i Mubumbano huzuye icyumba kizajya gitangaza Serivisi zasabaga izi ntwaza kujya i Kigali nk’uko byasobanuwe na Muterambabazi Delphine.
Ni icyumba cyubatswe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ubuyobozi bw’igihugu bwizeza aba babyeyi ko buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza nk’uko igihugu kibyifuza.
Visi Perezida w’Umutwe wa Sena, Dr Mukabaramba Alvera avuga ko ubuvugizi buzakomeza gukorwa mu gihe haboneka ibibazo muri izi ngo kugira ngo bitazahungabanya ubuzima bw’abazibamo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingo z’Impinganzima zigera kuri 4.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko FFRP ndetse n’ihuriro ry’Inteko ishinga Amategeko rikumira jenoside, ipfobya n’ihakana rya AGPF Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bikorwa barimo gukorera ahari ingo z’impinganzima hirya no hino mu Rwanda, bagiye bashyikiriza izi ntwaza ibikoresho bitandukanye mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko batari bonyine muri iyi minsi ijana u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru