AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Inteko y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda mu biganiro bigamije kuzamura umubano

Yanditswe Feb, 07 2020 16:19 PM | 8,302 Views



Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bari mu ruzinduko mu Rwanda bagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Izi ntumwa zigizwe n'abadepite 4 n'abandi bakozi, uruzinduko rwazo rugamije guteza imbere umubano w’inteko z’ibihugu byombi.

Visi prezida w'Inteko Ishinga Amatekego y’u Bufaransa, Hugues Renson, yavuze ko gusura Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bifite igisobanuro kinini mu mubano w'ibihugu byombi kandi bigaragaza ubufatanye bw'inteko mu guharanira ineza y'abaturage n'ahazaza h'ibihugu muri rusange.

Yavuze ko mu byaganiriwe harimo ibirebana n'umubano w'ibihugu byombi ariko by'umwihariko ibirebana n'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu rwego rw'ubuzima.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari iby'agaciro kuzamura umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda, ni byiza rero kuba abadepite bacu bahuye n'ab'u Rwanda. Ni ngombwa ko dukwiye kurebera hamwe ahazaza h'ibihugu byacu kandi u Rwanda rwateye intambwe igaragara  by'umwihariko ku rwego rw'ubuzima. U Bufaransa bugira uruhare ku rwego rw'isi mu bikorwa nko gutanga inkingo, kurwanya SIDA na malariya; ni yo mpamvu tugomba gukorera hamwe kuko n'ubundi twese duharanira inyungu z'abaturage, kandi tugomba kwizerana.”

Inteko y' u Bufaransa yamaze gushyiraho itsinda ry'ubushuti rifite inshingano zo gutsura umubano w'ibihugu byombi no kuganira ku mishinga y'iterambere ibihugu byagiramo inyungu, ariko nanone ahari ibibazo bikaganirwa.

Depite Ranson ashimangira ko iri tsinda ritanga umusaruro harimo no gusaba leta y'u Bufaransa kwemeza itariki yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati “Twanaganiriye n'abadepite b'u Rwanda ku ishyirwaho ry'itsinda ry'ubushuti kuko mu Bufaransa ho turarisanganwe, ni ngombwa kurishyiraho kugira ngo riganire ku bintu byose; ngira ngo muzi ko Perezida Macron yatangaje itariki ya 7 Mata, ibyo byaturutse ku kuba abantu biziranye, bivuze ko imbere hazaba heza kandi mu bwizerane.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa wakiriye izi ntumwa, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda izashyiraho vuba itsinda ry'ubushuti hagati y'ibihugu byombi kugira ngo rijye rikorana n'iry'inteko yo mu Bufaransa.

Ati “Ikindi twaganiriyeho ni umubano w'ibihugu byacu byombi ariko nonohe n'umubano w'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi. Hari itsinda ry'ubushuti bashyizeho hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'u Bufaransa natwe turi mu nzira yo kurishyiraho.”

Mu mwaka wa 2018 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron, iki kikaba ari ikimenyetso cy'umubano mwiza ibihugu byombi byifuza.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira