Yanditswe Feb, 07 2020 16:19 PM | 8,302 Views
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko
y’u Bufaransa bari mu ruzinduko mu Rwanda bagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe
w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.
Izi ntumwa zigizwe n'abadepite 4 n'abandi bakozi, uruzinduko rwazo rugamije guteza imbere umubano w’inteko z’ibihugu byombi.
Visi prezida w'Inteko Ishinga Amatekego y’u Bufaransa, Hugues Renson, yavuze ko gusura Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bifite igisobanuro kinini mu mubano w'ibihugu byombi kandi bigaragaza ubufatanye bw'inteko mu guharanira ineza y'abaturage n'ahazaza h'ibihugu muri rusange.
Yavuze ko mu byaganiriwe harimo ibirebana n'umubano w'ibihugu byombi ariko by'umwihariko ibirebana n'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu rwego rw'ubuzima.
Yagize ati “Ndatekereza ko ari iby'agaciro kuzamura umubano w'u Bufaransa n'u Rwanda, ni byiza rero kuba abadepite bacu bahuye n'ab'u Rwanda. Ni ngombwa ko dukwiye kurebera hamwe ahazaza h'ibihugu byacu kandi u Rwanda rwateye intambwe igaragara by'umwihariko ku rwego rw'ubuzima. U Bufaransa bugira uruhare ku rwego rw'isi mu bikorwa nko gutanga inkingo, kurwanya SIDA na malariya; ni yo mpamvu tugomba gukorera hamwe kuko n'ubundi twese duharanira inyungu z'abaturage, kandi tugomba kwizerana.”
Inteko y' u Bufaransa yamaze gushyiraho itsinda ry'ubushuti rifite inshingano zo gutsura umubano w'ibihugu byombi no kuganira ku mishinga y'iterambere ibihugu byagiramo inyungu, ariko nanone ahari ibibazo bikaganirwa.
Depite Ranson ashimangira ko iri tsinda ritanga umusaruro harimo no gusaba leta y'u Bufaransa kwemeza itariki yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati “Twanaganiriye n'abadepite b'u Rwanda ku ishyirwaho ry'itsinda ry'ubushuti kuko mu Bufaransa ho turarisanganwe, ni ngombwa kurishyiraho kugira ngo riganire ku bintu byose; ngira ngo muzi ko Perezida Macron yatangaje itariki ya 7 Mata, ibyo byaturutse ku kuba abantu biziranye, bivuze ko imbere hazaba heza kandi mu bwizerane.”
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa wakiriye izi ntumwa, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda izashyiraho vuba itsinda ry'ubushuti hagati y'ibihugu byombi kugira ngo rijye rikorana n'iry'inteko yo mu Bufaransa.
Ati “Ikindi twaganiriyeho ni umubano w'ibihugu byacu byombi ariko nonohe n'umubano w'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi. Hari itsinda ry'ubushuti bashyizeho hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'u Bufaransa natwe turi mu nzira yo kurishyiraho.”
Mu mwaka wa 2018 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron, iki kikaba ari ikimenyetso cy'umubano mwiza ibihugu byombi byifuza.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru