AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inteko yatumije Minisitiri wa MINICOM ngo asobanure ibibazo biri muri CPC

Yanditswe Apr, 29 2021 17:43 PM | 27,086 Views



Inteko yatumije Minisitiri wa MINICOM ngo asobanure ibibazo biri muri CPC

Umutwe w’Abadepite watumije Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo biri muri gahunda yiswe uruganda iwacu. Intumwa za rubanda ngo zasanze idatanga umusaruro nyamara Leta yarashoyemo arenga miliyari 4.

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu PAC, bagaragarije inteko rusange umutwe w’abadepite, uruhuri rw'ibibazo byagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, biri muri iyi gahunda yiswe Uruganda Iwacu.

Leta yashyizeho inganda 6 mu turere 6 hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ariko ngo ntitanga umusaruro wari witezwe.

Ibibazo bivugwa muri iyi gahunda bishingiye ku nyigo zakozwe nabi byatumye zimwe mu nganda zubakwa ahatera ibihingwa zagenewe gutunganya, ndetse zatangira kubakwa hakagurwa imashini zikora ibihabanye n’ibikenewe cyangwa zibikora nabi.

Perezida w’iyi komisiyo Depite Muhakwa Valens yifashishije ingero yagize ati Mu by’ukuri iyo haza gukorwa inyigo byari kugaragara ko umukamo muri Burera udahagije bityo uruganda ntirujyanwe i Burera ubwo rero si na byo byari kwitabwaho mu iterambere rya Burera. Urundi rugero ni Rwamagana Banana wine hari imashini zagiye zigurwa zidakenewe izitaraguzwe kandi zikenewe. Muri Rutsiro aho batunganya ubuki hariyo ibibazo, muri Nyabihu hari imashini zaguzwe zagombaga gukamura amazi mu birayi no kubibika izo mashini zari zikenewe ariko ntizaguzwe.”

Abadepite bagaragaje ko iyi gahunda izwi nka CPC's mu ndimi z’amahanga yuzuyemo ibibazo byanaganishije ku guha abikorera izi nganda ariko na byo bigashora Leta mu gihombo kuko nk’uruganda rwagombaga gukora ibyo kunoza ubugeni no guhanga akazi rwa Nyanza Ceramics, umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yasanze rutarigeze rutangira gukora  nyamara  Leta yarushoyemo miliyoni zirenga 439 mu gihe  rugurishwa abikorera kuri miliyoni 88, bivuze ko rwahombeje Leta ku kigero cya 73%  cy'amafranga yarushoyemo.

Bashingiye kuri ibi, abadepite basanga hari ibikwiye gukomeza gukorwa.

Depite Albert Ruhakana yagize ati “Kuki tutasaba ko wenda zaba atelier kuko zari inyigo noneho zikaguma muri leta abaturage bakazigiraho aho kuzigurisha abikorera kuko na byo ni uguhombya leta.“

Na ho Depite Senani Benoit  ati “Komisiyo yatugaragarije ko n’imyanzuro y’ubushize itashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye niba ari uko byagenze kandi ikibazo kikaba gikomeje ndumva mu myanzuro twakagombye kwibutsa tukavuga ko iyi myanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.”

Abadepite bavuze ko ibibazo muri iyi gahunda bimaze imyaka 8, kandi byagiye bigaruka mu nteko kenshi mu ma komisiyo atandukanye ndetse hagahamagazwa bamwe mu bari bashinzwe kuyikurikirana ariko ibisobanuro batanze ntibinyure abagize inteko. Ku bw’ibyo bateye indi ntambwe yo gutumiza Minisitiri ufite inganda mu nshingano ze ubwe.

Depite Muhakwa ati “Twazamuye urwego rwo kugira ngo ibyo abaturage bakorerwa babimenye duhamagaza minisitiri w'ubucuruzi n'inganda kugira ngo asobanure mu magambo ibyo bibazo kuko byagiye bigaruka muri raporo zitandukanye by’umwihariko muri raporo twashyikirije inteko rusange uyu munsi.”

Inganda 6 zashinzwe muri iyi gahunda ni Rwamagana Banana Wine CPC, Nyabihu irish Patato CPC, Gatsibo leather CPC, Rutsiro Honey CPC , Nyanza Ceramics na Burera dairy. Nubwo zikiri ku isoko ngo leta yemeje ko zigomba gushyirwamo ingufu n'ikigo cya NIRDA gisanganywe ishingano zo kuzitaho.

Usibye iyo raporo kandi, PAC yanagejeje ku nteko rusange  raporo ku isesengura ryakozwe kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ku igenzura ryimbitse ryakorewe ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, ndetse n’iryakozwe ku ikoranabuhanga rya IPPIS ryifashishwa mu gucunga abakozi ba leta no kunoza umurimo.

Imyanzuro kuri iyi raporo yemejwe n’inteko rusange ikaba igiye kunononsorwa ishyikirizwe Guverinoma.

Fiston Félix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage