Yanditswe Mar, 27 2019 09:36 AM | 6,045 Views
Ministre wungirije muri Ministeri y'ububanyi
n'amahanga n' ubutwererane y'ubwami bwa Maroc, Mohcine Jazouli uri mu Rwanda,
kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Ministri w'intebe ndetse anagirana ibiganiro n'abayobozi
b' imitwe yombi y' inteko ishingamategeko.
Ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe Dr
Edouard Ngirente na Minisitiri Mohcine Jazouli, byagarutse ku mubano mwiza
hagati y' u Rwanda n'ubwami bwa Maroc n’aho ibihugu byombi bigeze bishyira mu
bikorwa amasezerano byagiye bisinyana mu minsi ishize.
Mohcine Jazouli avuga ko banaganiriye ku bindi igihugu
cye cyiteguye gufatanyamo n'u Rwanda harimo ibirebana n'ingufu zituruka ku
mirasire y' izuba.
"Turimo kwiga uburyo twagirana andi masezerano, urugero
nko mu birebana n' ingufu zituruka ku mirasire y'izuba. Turanareba uburyo
ubunararibonye Maroc ifite mu bijyanye n' ingufu zituruka ku mirasire y' izuba,
yabusangiza u Rwanda. Maroc ni kimwe mu bihugu muri iki gihe byateye imbere mu
bijyanye n'ingufu zituruka ku mirasire y' izuba. Dufatanyije n'ibindi bihugu
by'incuti z' u Rwanda, dufite gahunda yo gukora imishinga irebana n'amashanyarazi
n'ingufu mu Rwanda,"Mohcine Jazouli
Mohcine Jazouli waje mu Rwanda ari kumwe n' abanya-maroc bagera ku 100 baje kwitabira inama y’abayobozi b’ibigo by’ishoramari ya Africa CEO Forum yagiranye kdi ibiganiro na Honorable Donatille Mukabalisa Perezida w’umutwe w’Abadepite, ndetse na perezida wa Sena, Honorable Bernard Makuza.
Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ko uretse umubano mwiza uri hagati y’inteko zishinga amategeko hari amasezerano ibihugu byombi byagiye bisinyana mu nzego zitandukanye.
"Hari nko mu rwego rw' imiturire mu bijyanye n' amazu aciriritse, hari ibyerekeranye n' imiti aho bifuza gushyiraho uruganda rukora imiti, hari kdi n' ibijyanye n’ ubutwererane aho mu bijyanye n' ubutabera, uretse gucyaha abanyabyaha, hahugurwa abantu bo mu nzego z' ubutabera. Mu rwego rw' inteko zishinga amategeko dufitanye umubano mwiza, hari inama dukunze guhuriramo, tukabona ko Maroc ishyigikira ibitekerezo u Rda rubwira abandi ku buryo ni ibintu byiza tugomba gushyigikira, ikindi dushyize imbere ni uguhanahana ubunararibonye,"
Muri Ministere y' ububanyi n' amahanga n' ubutwererane yo mu gihugu cya Maroc , Mohcine Jazouli ashinzwe by' umwihariko ibirebana n' ubutwererane n' ibihugu by' Afurika, ukanaba ari umwanya mushya washyizwe muri iyo Ministere mu mwaka wa 2018.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru