Yanditswe Sep, 21 2019 16:13 PM | 11,945 Views
Bamwe mu baturage bavuga ko kutabonera abana umwanya ngo bahabwe uburere
bwiza, ari byo ahanini biba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi. Mu nama y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego
rw'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, ababyeyi bongeye kwibutswa kurushaho
kwita ku burere bw' abana babo kugira ngo babafashe kubaka ejo hazaza.
Bamwe mu
babyeyi bavuga ko kuba hafi y' abana babo ari kimwe mu byabarinda kwishora mu
ngeso mbi.
Kabera
Gatarina, umuturage mu Karere ka Gasabo yagize ati ''Ni ugukora kuri gahunda,iyo utashye usanga abana mu
rugo ukababa hafi kandi ukabaha uburere, iyo bigenze gutyo bagira imyumvire
myiza, nk' umukobwa umugira inama ukamwigisha imico myiza, umuhungu umurinda
kujya mu biyobyabwenge agakura afite uburere bwiza."
Na ho Habimana Evariste we agira ati '' N'ubwo twirirwa dushakisha tugataha bwije, iyo akanya kabonetse turabaganiriza tukababwira ibikenewe,umwana wahawe uburere avamo umuntu muzima w'icyerekezo kizaza.''
Mu nama rusange y’inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine yasabye abagore gufatanya kugirango imihigo bafite bazashobore kuyesa banita cyane ku bibazo bigaragara mu miryango muri iki gihe.
Yagize ati ''Dufite urubyiruko riri munsi y' imyaka 18 rujya mu tubari, dufite abana b' abakobwa basangwa mu maroji (lodge), umubyeyi agomba kumenya ibyo umwana we yiriwemo, akamuganiriza, akamugira inama, akamubwira abo yirinda, n' ibyo yirinda. Abashukisha abana inzoga n' ibindi na bo bagomba gukurikiranwa n'amategeko.Abagize CNF turabasaba kongera kwegera ababyeyi mu midugudu, mu tugari n'ahandi kugira ngo bongere bibutswe inshingano zabo nk' ababyeyi.''
Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y' abagore mu Mujyi wa Kigali, Umuhoza Aurore, avuga ko biyemeje gukurikirana ikibazo cy’abana batewe inda bari hirya no hino mu midugudu bagakorerwa ubuvugizi.
Yagize ati ''Turateganya kubitangira muri iki gihembwe cya
2 kugira ngo tumenye ngo muri buri murenge dufite abana batwaye inda zitateganijwe bangahe, kugira ngo ugire
icyo ubamarira n'uko ugomba kumenya umubare wabo. Hari n'abo ababyeyi babo
batakiriye nyuma yo gutwara inda, abo bana nibo Rwanda rwejo, iyo umwana
yatwaye inda, ubuzima bwe ntago buba burangiye.''
Inama ngarukamwaka ihuza abagize inama y' igihugu y' abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali yitabirwa n'abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kugera ku rwego rw'umurenge.Abagore bakavuga ko bagomba kuba ku isonga ry’imibereho myiza n’iterambere ry’imiryango yabo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru