AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Inteko isanga guhisha amakuru ku mibiri y'abazize Jenoside bibangamiye inzira y'ubwiyunge bw'Abanyarwanda

Yanditswe Oct, 15 2020 19:01 PM | 132,617 Views



Nyuma yaho komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, itangaje ko mu mwaka wa 2019/2020 habonetse imibiri isaga 800 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi, abagize inteko ishinga amategeko basanga icyo ari ikibazo gikomeye ndetse kibangamiye inzira y'ubwiyunge bw'abanyarwanda. 

Raporo y'ibikorwa bya CNLG byo mu mwaka wa 2019/2020 igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigera kuri 246 ari byo byagaragaye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi ndetse bikaba byaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo bubikurikirane mu nkiko.



Iyi raporo yerekana kandi ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize hanabonetse imibiri 808 y'abazize jenoside yakorewe abatutsi yagiye ikurwa hirya no hino mu turere.

Ubwo CNLG yagezaga iyi raporo ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, abadepite n'abasenateri bagaragaje ko kuba nyuma y'imyaka 26 hakiboneka imibiri kandi nabwo amakuru yaho iherereye ntatangwe ku bushake, ari ikimenyetso cy’uko hari intambwe itaraterwa mu guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside, ibintu bemeza ko ari inzitizi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

Amafoto: Inteko



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira