Yanditswe Jul, 16 2020 09:27 AM | 33,059 Views
Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite iravuga ko hakwiye kujyaho politiki y'imikoreshereze y'indimi, kuko byafasha mu gushyiraho uburyo bwo gukoresha ururimi rw'ikinyarwanda mu nzego zitanga serivisi, bikorohereza abatazi indimi z'amahanga, ariko bikanafasha mu guteza imbere ururimi rw'ikinyarwanda.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ubwo Komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko yagezaga ku nteko rusange raporo ku biganiro yagiranye n'inzego zifite mu nshingano umuco.
Iyi komisiyo, mu biganiro yagiranye na Minisiteri y'Urubyiruko n'inzego ziyishamikiyeho, yasanze hakiri ibibazo mu gusigasira ahantu
habumbatiye umuco n'amateka, no kuba hari ahadakoreshwa Ikinyarwanda
ahatangirwa serivisi.
Iyi komisiyo kandi yasabye ko minisiteri y'urubyiruko n'umuco yakorana bya hafi na minisiteri y'uburezi, mu gutegura abakozi bahugukiwe n'ibijanye no kubungabunga ahantu habumbatiye amateka n'umuco, kugira ngo habungwabungwe. Abagize inteko rusange ariko, bagaragaje ko mu myanzuro komisiyo yasabye ko yakwemezwa, ibi bitasobanuwe neza.
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru