Yanditswe Sep, 11 2021 15:13 PM | 140,448 Views
Mu biganiro byahuje Perezida w'Inteko ishinga amategeko
y'u Rwanda umutwe w'abadepite, Mukabalisa Donatille n'uyobora iya Liberia,
Bhofal Chambers uri mu ruzinduko mu Rwanda, byibanze ku guteza imbere
imikoranire y'inteko z'ibihugu byombi, igashingira ku mateka zifite ajya gusa.
Bhofal Chambers yatangaje ko Liberia ifite amateka asa gusa nk’ay’u Rwanda, kuko nabo banyuze mu bibazo by’intambara.
Yagize ati “Turareba u Rwanda nk'ubuhamya bw'uburyo bwo guha buri wese urubuga ku meza imwe y'ibiganiro bitanga amahoro arambye, ubwiyunge n'umutekano, nk'uko nabivuze dufite amateka ajya kumera kimwe igihugu cya Liberia cyanyuze mu bibazo by'intamba z'urudaca, ubu Rwanda ruri mu nzira nziza. Kureba uburyo bw'imiyoborere mu Rwanda byaradukuruye twifuza kuza kwirebera ibyo twajyaga twumva, tuzi ko u Rwanda ari urugero rwiza muri Afurika turatekereza ko hari byinshi byafasha Liberia kubera ko Perezida wacu arimo gukora ibintu byiza, rero iyo hari impano ku mopande zombi zigahuzwa zavamo umusaruro mwiza.”
Bhofal Chambers kandi yanakurikiranye imirimo ya komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC hagamijwe kureba uburyo imirimo y'inteko ishinga amategeko ikorwa hifashijwe ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Covid-19.
Ati “Icyo twabonye uyu munsi ni ikimenyetso cy'imiyoborere myiza, uburyo bwo kubazwa inshingano, hakoreshwa uburyo bwo gutumiza abayobozi bagasobanura ikindi kandi ni uburyo abagize inteko ishinga amategeko bashyirwaho aho inzego zitandukanye ziba zihagarariwe ndetse n'abagize komite haba harimo umubare munini w'abagore bigaragaza uburinganire, iki rero ni ikimenyetso kigaragaza ko leta z'ibihugu zikwiye kujya zishyira abagore mu myanya y'imiyoborere.”
Perezida w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite, Mukabalisa Donatille avuga ko umubano mwiza uri hagati y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda n'iya Liberia usanzweho, bityo ko ibiganiro byahuje abayobozi bazo birushaho kwagura imikoranire.
Perezida w'inteko ishinga amategeko ya Liberia yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yunamira imibiri y'inzirakarenga isanga ibihumbi 250 ihashyinguye.
Ari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 6 aho byitezwe ko azagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye.
Kwizera John Patrick
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru