AGEZWEHO

  • RIB ifunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Intego za SDGs zishobora kutagerwaho ariko ntibivuze ko ejo hazaza haciriritse- Perezida Kagame

Yanditswe Sep, 30 2020 07:46 AM | 62,355 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kugera ku  ntego z’iterambere rirambye  SDGs bitarenze umwaka wa 2030, bishobora gutinda ariko ngo ibyo ntibisobanuye kwemera ejo hazaza hadatanga icyizere.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye baganira ku gushaka amafaranga yo kwifashisha mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagaragaje ko bishoboka ko abantu bahindura umuvuno, hagahangwa ingamba nshya zo guhangana n’ibibazo.

Yagize ati “Gahunda y'intego z'ikinyagihumbi muri 2030 ishobora kutagerwaho nkuko byari biteganyijwe ariko ibyo ntibivuze ko tugomba kwemera ko ahazaza haba haciriritse. Icyakora, dushobora kongera gutunganya ibitaragenze neza tugashyiraho uburyo bushya budufasha gukemura ibibazo bidutegereje mu bihe biri imbere. Ibyo bivuze kurangwa n'imyumvire ihamye yo gushyira ibintu mu bikorwa ndetse no kudakora mu buryo busanzwe bumeneyerewe.U Rwanda rwishimiye kuba mu itsinda riyoboye ibiganiro bigamije kuzahura ubukungu dufatanyije n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Fiji ndetse n'u Bwongereza. Imyanzuro yacu iganisha ku ngamba z'ibanze zirimo kongera kunoza gahunda z'iterambere  rirambye za  2030 n'amasezerano ya Paris.”

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Perezida Kagame yagaragaje ko izi ntego z’iterambere rirambye ari ikimenyetso cyangwa igipimo  isi yakwifashisha mu kureba aho igeze mu iterambere rya muntu.

Mu bitabiriye iyi nama harimo Minisitiri w’Intebe wa Canada, uwa Jamaica hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteress. Perezida Kagame yabashimye  ubushishozi bwabo mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19 ku buzima bw’imibereho y’abaturage n’ubukungu.

Perezida  Kagame yashimangiye ko  bidakwiye ko icyorezo cya COVID19 cyangwa ikindi kibazo kibangamira icyerekezo cy’intego z’iterambere rirambye, avuga ko buri wese akwiye gukomeza urwo rugendo nta gusubira inyuma.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/YpeF0u3YnMo" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #