Yanditswe Sep, 13 2019 16:07 PM | 7,386 Views
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba bahuriye i Rwamagana ku cyicaro cy'intara basasa inzobe ku bibazo bibangamiye imibereho y'abaturage,ibibazo birimo icy'abaturage bakirarana n'amatungo ndetse n'icy'abatagira icumbi.
Gukemura ibibazo byugarije imibereho y'abaturage byashyizwe ku ruhembe rw'imbere muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7. Ibi ni na byo byatumye mu minsi ishize itariki yo kwesa imihigo no guhiga indi yigizwayo kugira ngo guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage bihabwe umwanya w'ikubitiro.
Kuri uyu wa Gatanu abayobozi mu Ntara y'Iburasirazuba kuva ku bahagarariye amasibo n'abakuru b'imidugudu kugeza ku rwego rw'intara,bicaye babwizanya ukuri ku miterere y'ibibazo bigikoma mu nkokora iterambere ry'abaturage.
Muri ibyo bibazo,harimo icy'abaturage bararana n'amatungo ku bwo kutizera umutekano wayo,abatagira amacumbi,abana baterwa inda n'abata amashuri,amakimbirane mu miryango n'ibindi birimo kutagira ibikorwa remezo by'isuku n'isukura n'umutekano muke w'ibiribwa.
Si ubwa mbere abayobozi b'inzego z'ibanze bavuga ko bagiye guhagurukira ibibazo nk'ibi ndetse bagatanga n'igihe ntarengwa.Abo mu ntara y'iburasirazuba nabo bavuze ko bagiye kubivana mu nzira.
Guverineri Fred Mufulukye, avuga ko isesengura ryakozwe ryashyize ibibazo byugarije abaturage mu byiciro 14, yashimangiye ko hari hamwe na hamwe kudakemurwa kwabyo biterwa n'uburangare bw'abayobozi n'imwe mu myumvire y'abaturage bamwe na bamwe avuga ko ikiri hasi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu,Ushinzwe
imibereho myiza y'abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yasabye ko abayobozi batuzuza
inshingano batorewe, bakwiye kubibazwa kandi bagafatirwa ingamba kuko ngo ntibyumvikana uburyo iyi ntara ifite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro ariko
hakaba hakigaragara ibibazo nk'ibyo bidindiza iterambere ry'abaturage.
Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba buvuga ko abaturage basaga ibihumbi 18 ari bo bakirarana n'amatungo bavuye ku basaga ibihumbi 40 bari babaruwe mu minsi ishize.
Imibare y'iyi ntara kandi igaragaza ko hari abana 652 bafite ikibazo cy'imirire mibi,abaturage basaga 3100 badafite ubwiherero na mba,abaturage 4082 badafite amacumbi yo kubamo ndetse n'abana basaga ibihumbi 2 bataye amashuri.
Ibi bibazo byose bikaba byafatiwe imyanzuro ko bigomba gukemuka mu buryo bwihuse, ibisaba ingengo y'imari igashakwa ariko abatabishoboye bakegura.
Inkuru mu mashusho
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru