Intara y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru zongeye guhurira mu nama yiga ku mutekano

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Intara y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru zongeye guhurira mu nama yiga ku mutekano

Yanditswe Dec, 11 2021 20:45 PM | 100,124 Views



Kuri uyu wa Gatandatu abayobozi b'intara y'Iburasirazuba n'iy'Amajyaruguru ab'uterere twa nyagatare, Burera na Gicumbi dukora ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, ndetse na komite y'umutekano itaguye y'intara zombi,  bahuriye mu karere ka Gicumbi mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe uburyo hafatwa ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge, magendu ndetse n'abantu bambukiranya umupaka mu buryo butemewe n'amategeko.

Ni inama ije ikurikira iyari yateranye taliki ya 24/7 muri uyu mwaka yari yafatiwemo imyanzuro irimo gushyira imboni z'umutekano ku mipaka.

Izi mboni zanahise zihabwa amahugurwa maze ziyemeza guhashya ibiyobyabwenge.
 
Muri iyi nama harebwe aho imyanzuro yafatiwe mu iheruka igeze. Abayobozi  buture twa Nyagatare, Burera na Gicumbi bavuga ko  n'ubwo hari ibyakozwe, hakiri   imbogamizi zishingiye ku  mitere y'imipaka.

Asoza amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul kagame yagarutse ku kibazo cy'ikiyobyabwenge cya kanyanga kimaze gufata indi ntera asaba abayobozi kubihagurukira.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasiazuba Gasana Emmanuel na Nyirarugero Dancille uyobora iy'amajyaruguru bavuga hagiye gufatwa izindi ngamba zirenze izari zafashwe kandi zihuriweho hagamijwe guca burundu ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mirenge ikora ku mupaka mu turere twa Nyagatare Gicumbi na Burera hahuguwe  imboni zumutekano zigera ku 1,499  zirinda ibyambu 234 bihana imbibi n'igihugu cya Uganda.

Muri  iyi nama humvikanywe ko hagiye kongerwa umubare w'imboni z'umutekano  hagamijwe  kurandura burundu ibyaha byambukiranya imipaka.

Dorothy Mbabazi 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED