Yanditswe Jan, 04 2022 20:10 PM | 6,472 Views
Ubuyobozi bwIintara y’Amajyepfo bwatangaje ko burimo gukorana bya hafi n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’imigenderanire hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke mu Majyaryguru, ni nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira cyahuzaga Imirenge ya Rongi na Ruli.
Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo ikiraro cya Gahira kiri Nyabarongo cyari cyatwawe n’ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke.
Iki nacyo cyaje gusenywa n’abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw’ibiti bagashya mu kwambuka.
Gusa kugeza ubu, ubu bwato ntibwemewe gukora muri uyu mugenzi wa Nyabarongo nyuma y’impanuka yatwaye ubuzima bw’umuturage umwe hakarokorwa abasaga 40 bari mu bwato bubiri bwagonganye.
Abaturage baraye ku gice cya Muhanga, bavuze ko bifuza ko iki kiraro cyasanwa byihuse kuko kibafatiye runini.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yatangaje ko ubu hatekerejwe uburyo bwihuse hagamijwe kurinda ko imigenderanire yahagarara burundu. Yavuze ko hategurwa umushinga wo kuhasubiza ikiraro gikomeye.
Ikindi asaba abaturage ni ukwitwararika imigezi muri iyi minsi imvura itangiye kwiyongera.
Yavuze ibi nyuma y'aho humvikanye abishoye muri uyu mugezi nyuma y’uko ubwato bubaye buhagaritswe.
Nibura buri munsi ikiraro cya Gahira cyambukwa n’abaturage bashobora kugera ku igihumbi baba biganjemo abahahira mu isoko rya
Mbuye mu murenge wa Rongi, n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri
sosiyete zikorera muri Gakenke.
Alexis Namahoro
Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akanabaha ababitaho
Aug 13, 2022
Soma inkuru
Abahanga mu by'umuco banenze imyambarire n’ubusinzi biranga bamwe mu rubyiruko
Aug 13, 2022
Soma inkuru
RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiza cyazamutse
Aug 12, 2022
Soma inkuru
SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya leta
Aug 12, 2022
Soma inkuru
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru