Yanditswe Sep, 13 2021 19:17 PM | 87,472 Views
Bamwe mu baturage baravuga ko imbaraga zishyirwa mu buvuzi bwa Virus itera
Sida, igituntu ndetse na Malaria zibafasha kwirinda izo ndwara ndetse n'abagize
ibyago byo kuzirwara bakitabwaho ntizibazahaze.
Ibi barabivuga mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 20 rufatanya n’Umuryango Global Fund mu bijyanye n'ubuvuzi bw’izi ndwara uko ari 3.
Imiryango itandukanye ikora mu bijyanye n'ubuzima ku bufatanye na Ministeri y'Ubuzima, bateguye igikorwa cyo kuzirikana imyaka 20 ishize umuryango Global Fund ari umufatanyabikorwa w' u Rwanda mu rwego rw'ubuzima, ni mu buvuzi bwa Virus itera Sida, igituntu na Malaria.
Bimwe mu bikorwa harimo gufasha abaturage kubona imiti y'igituntu n'igabanya ubukana bwa Virus itera Sida nta kiguzi, gutanga inzitiramibu, gutera imiti yica imibu mu ngo n'ahari indiri z'imibu n'ibindi.
Abaturage barimo Isabelle Nizeyimana umaze imyaka irenga 25 amenye ko afite Virus itera Sida, bavuga ko baha agaciro gakomeye ubuvuzi bwa Virus itera Sida, igituntu ndetse na Malaria.
Yagize ati ‘‘Imiti itaraboneka byari urupfu, abantu bapfaga buri munsi, nta cyizere cyari gihari, mu 2003 nibwo mu Rwanda hatangiye kuza imiti yagurwaga na Global Fund. iIiti yazanye n'ubufasha bw'ibiryo kuko hari abantu benshi bari babukeneye, kuri ibyo hiyongeraho kwishyurirwa mutuelle n'amashuri ku bo mu miryango bafite VIH, byabaye nk’aho abantu babonekewe, twongera kugira icyizere cy'ubuzima.’’
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'ubuzima, Iyakaremye Zacharie avuga ko inkunga Umuryango Global Fund wahaye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2003 isaga miliyari 1 y'amadorari y'Amerika. Bitewe n'uburyo ibyakozwe byatanze umusaruro ngo ni ubufatanye bukwiye gukomeza.
Ati ‘‘Muri 2016 twagize imibare myinshi y'abanduye Malaria yageze kuri miliyoni 5, ku bufatanye na Global Fund no gushyira mu bikorwa uburyo butandukanye bwo kuyihashya bushingiye kuri buri karere, hamwe batera imiti mu nzu, ahandi hagashyirwa supanet, ahandi imiti igaterwa hanze, ibyo byose byatumye habaho kugabanuka kw' abandura malaria bigera ku bantu ibihumbi 500 ku mwaka, abapfa bo babarirwa muri 70. Kuba hari umuntu ugipfa yishwe na Malaria sibyo twifuza, intego ya Global Fund ni uko kugeza muri 2030 nta muntu uzaba ukirwara Malaria, ukirwara Sida, cyangwa igituntu, ni intego ikomeye isaba ubufatanye burimo n'ubwa Global fund.’’
Linda Mafu umwe mu bakora mu muryango Global Fund i Geneve mu Busuwisi aho uyu muryango ufite icyicaro gikuru, we avuga ko ibyakozwe n'uyu muryango mu myaka 20 ishize, byatumye imiryango iva mu bihe bibi by'agahinda, amarira no gushyingura ababo benshi bicwaga n'indwara zirimo Sida igituntu na Malaria
Umuryango Global Fund uvuga ko ibikorwa byawo kuva mu mwaka wa 2002 bishorwamo agera kuri miliyari 4 z'amadorari y'Amerika buri mwaka, byafashije kurengera ubuzima bw'abantu miliyoni 44 ku rwego rw'isi.
Carine Umutoni
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru