AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yageze i Kigali

Yanditswe Nov, 09 2021 12:53 PM | 23,090 Views



Mu masaha ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza yagejejwe ku KIbuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Iyi nkoni izamara iminsi 4 mu Rwanda, itambagizwa ibihugu 72 biba mu Muryango wa Commonwealth. Izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.

Iyi nkoni yagze mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Uganda aho bamwe mu bayishyikirijwe harimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w'umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga (Beach Volley).

Ni ku nshuro ya gatatu iyi nkoni ije mu Rwanda.Ubwa mbere yahageze mu mwaka wa 2014, ubwa kabiri ihagera muri 2017.

Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali, Pariki y'ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n'uburezi) ,Stade ya Cricket i Gahanga, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, inazengurutswe Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwerekana iterambere igihugu kigezeho.

RIGOGA Ruth


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage