Yanditswe Feb, 13 2021 09:19 AM
35,974 Views
Umuhanda wa Kivu Belt wafunzwe n'inkangu yawibasiye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu igice cyawo kiri mu karere ka Karongi. Ikigo
cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyavuze ko uzaba nyabagendwa
nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Iyi nkangu yabereye mu kagari ka Ngoma, umurenge wa Gishyita ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru hafi y’urugabano rwa Karongi na Nyamasheke.
Igitengu cyamanutse kiwujyamo gifunga nka metero 100 ku buryo yaba ibinyabiziga cg abanyamaguru nta cyabona inzira. Urujya n’uruza rwahise ruhagarara.
Mu masaha ya ku manywa,iyi nkangu yari ikimanuka. Haruguru byagwaga mu muhanda ariko no munsi y’umuhanda na ho ubutaka bukagenda.Ni igihombo ku baturage bakoresha uyu muhanda.
Mu gukora ubutabazi bwihuse hahise hagezwa imashini igerageza gukuraho igitaka ariko byagaragaraga ko imwe idahagije ukurikije uko inkangu imeze.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyavuze ko uzaba nyabagendwa nibura ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Abakoresha uyu muhanda wa Kivu Belt unyuze i Karongi basabwe kuba bakoresha uwa Nyungwe mu gihe uyu ugikorwa.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Kibuye buvuga ko rwiyemezamirimo yubatse nabi inyubako nshya z ...
Oct 02, 2019
Soma inkuru
Abaturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko Isoko Mpuzamipaka rya Karongi rimaze igihe ritarema.
Aug 13, 2019
Soma inkuru
Mu Murenge wa Gitesi niho ku rwego rw'Akarere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshur ...
Apr 07, 2019
Soma inkuru
Abafite amarestora mu isoko rya Karongi baravuga ko babujijwe guteka kuri Gaz mu nyubako z'iryo ...
Mar 30, 2019
Soma inkuru
Abaturage bo mu turere twa Karongi na Rutsiro barishimira umuhanda wa Kaburimbo Kivu Belt bahawe na ...
Oct 02, 2017
Soma inkuru
Bamwe mu batuye mu ntara y'iburengerazuba baravuga ko umuhanda wubakwa muri aka gace uzwi nka K ...
Oct 08, 2016
Soma inkuru