AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Inguzanyo z’Ikigega cyo kuzahura ubukungu zizishyurwa ku nyungu ya 8%

Yanditswe Jun, 18 2020 10:14 AM | 64,819 Views



Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) isaba abikorera bagizweho ingaruka n'icyorezo cya koronavirus kugana ibigo by'imari ari uko bujuje ibisabwa kugirango bahabwe inguzanyo igenewe kuzahura ubukungu bw'igihugu muri rusange biciye mu kigega giherutse gushyirwaho na leta.

Ni ikigega cyatangijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2020 kigamije kuzahura ubukungu bw'igihugu cyane cyane inzego zagizweho ingaruka zikomeye na koronavirus.

Muri miliyari 100 iki kigega gitangiranye, kimwe cya kabiri cyayo ni ukuvuga miliyari 50 ziizahabwa amahoteli,  ibigo by'ubucuruzi binini bigenerwe miliyari 30, ibigo biciriritse bizahabwa miliyari 15 na ho ibigo bito bizasaranganye miliyari 1 y'amafranga y'u Rwanda.

Za Sacco zagenewe miliyari 2. By'umwihariko ariko ibigo bito byashyiriweho ingwate ingana na miliyari 3 aho uzahabwa inguzanyo ashobora kwishingirwa kugeza ku gipimo cya 75% binyuze mu kigega BDF.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'uRwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira ngo umuntu ahabwe iyi nguzanyo bisaba kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko ibikorwa bye by'ubucuruzi byahungabanye ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Nubwo aya mafranga azaba yemerewe abafite ibikorwa by'ubucuruzi, ngo ntibahazahabwa angana kuko n'ubusanzwe ibi bikorwa bitangana. Abafite ibikorwa bifite igicuruzo kiri hejuru ya miliyoni 500 ku mwaka bemerewe guhabwa inguzanyo itarenze miliyoni 300 ku nyungu ya 8%, abacuruza iby'agaciro kari munsi ya miliyoni 500 bemerewe kuguza miliyoni zitarenze 75 ku nyungu ya 8%, mu gihe abatajya munsi y'igicuruzo cya miliyoni 20 batemerewe kurenza inguzanyo ya miliyoni 5 bunguka 8%.

Perezida w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera, asanga koroherezwa kubona inguzanyo bizagoboka abikorera bigaragara ko ubucuruzi bwabo bwari bwarahungabanye.

Ku rundi ruhande abanyamahoteli bari basanganywe imyenda muri banki bazakomeza kuyishyura ku gipimo cya 35%, bahabwe igihe kirekire cyo kwishyura kigeze ku myaka 15; mu gihe muri rusange igihe banki zizaba ziretse kwishyuza ideni ibizwi nka grace period kuva ku mezi 3 kugeza ku myaka 3 bitewe n'icyiciro cy'uwatse inguzanyo n'ingano y'iyo yatse.

Abakora mu rwego rw'imari  n'abasesengura iby'ubukungu basanga iyi ari imwe mu nzira zo kuzamura ubukungu bwari bwarahungabanye kuko ngo hari n'ibigo by'imari bitari bikibasha gutanga inguzanyo.

BNR isobanura ko yatangiye kwakira amadosiye y'ibigo by'imari bisaba gucishwamo ayo azahabwa abakiliya; gusa ngo gukoresha inguzanyo icyo wayakiye ni kimwe mu byatuma yishyurwa neza kugira ngo n'abandi ibagereho.

Ku mpungenge z'uko amafranga ari muri iki kigega cyo kuzahura ubukungu bw'u Rwanda ashobora kuba make ugereranije n'ibikorwa by'ubucuruzi biyakeneye, ngo uko abantu bazegenda bishyura inguzanyo batse wongeyeho n'andi agenda yunganira  iki kigega ngo bizarushaho kuzamura urwego rw'ubukungu muri rusange kandi mu nzego zose.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura