AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ingengo y’imari ya 2021/2022 yiyongereyeho 10%

Yanditswe Jun, 22 2021 18:58 PM | 55,584 Views



Ingengo y'imari ya leta y'umwaka utaha wa 2021/2022 iziyongeraho hafi 10%, ugereranyije n'iy’umwaka ushize ndetse yitezweho kuzahura ubukungu bwashegeshwe n'icyorezo cya COVID19 by'umwihariko.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa kabiri nibwo yagejeje ku nteko ishinga amategeko  imitwe yombi, umushinga w'ingengo y'imari ya leta y'umwaka wa 2021/2022. 

Irangana na Miliyari 3 807 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga inyongera ya Miliyari 342 angana na 9.8% ugereranyije na Miliyari 3 464.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/2021.

67%  y'iyi ngengo y'imari ni amafaranga akomoka imbere mu gihugu, naho 16% akaba inkunga z’amahanga, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera ari 17% by’ingengo y’imari yose.

Ibyo bivuze ko muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rungana na 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Iki ngo ni ikimenyetso gikomeye gishimangira intambwe igihugu kimaze gutera, mu kwihaza mu ngengo y'imari aho kurambiriza ku nkunga z'amahanga.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko ingengo y'imari y'umwaka utaha, yateguwe hashingiwe kuri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 ndetse n'icyerekezo 2050.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, Miliyari 2 413 angana na 63.4% by’ingengo y’imari yose azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, naho Miliyari 1 577 zingana na 36.6% akoreshwe mu bindi birimo imishinga y’iterambere no mu ishoramari rya leta.

Iyi ngengo y'imari itangajwe nyuma yaho umwaka ushize ubukungu bw'u Rwanda busubiye inyuma ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero, kubera ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19.

Gusa minisiteri y'imari n'igenamigambi ivuga ko mu myaka 2 iri imbere, ubukungu buzasubira ku muvuduko bwahozeho mbere y'iki cyorezo, aho ku ikubitiro biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira ubukungu bw'u Rwanda buzamutse ku gipimo cya 5.1%, muri 2022 buzamukeho 7% naho muri 2023 na 2024 bugere kuri 7.8%.

Urwego rw’ubuhinzi ruteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 5.7%, urw’inganda 7.9%, urwa serivisi 3.9%, amahoteri  na resitora 4%, ubucuruzi n’ubwikorezi 3% naho ubwubatsi 11.6%.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo hatagira igikoma mu nkokora gahunda yo kuzahura ubukungu.

Ingaruka z’icyorezo ku bucuruzi ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, biri mu bishobora kuzagira ingaruka mbi ku bukungu kimwe n'ingaruka z’icyorezo cya covid19 ku rwego rw’ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere zishobora kuzamara igihe kirekire.

Hari kandi ishoramari riturutse hanze rizaba rike kubera ingaruka z’icyorezo hirya no hino ku isi, ibyo byose bikaba bishobora kugabanya amafaranga yinjira mu isanduku ya leta.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira