AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ingengo y’imari ya 2019-2020 yiyongereyeho miliyari 140.1

Yanditswe Feb, 24 2020 17:16 PM | 10,374 Views



Ingengo y’imari ivuguruye izakoreshwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2019/2020 irangana na miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi nk’uko bikubiye mu mushinga w'itegeko watowe n’umutwe w’abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo bemezaga ishingiro ryawo. Arenga kimwe cya kabiri cyayo akazava imbere mu gihugu.

Iyi ngengo y'imari ivuguruye igeze kuri miliyari ibihumbi 3.017.1 ivuye kuri miliyari ibihumbi 2.876.9 yemejwe n'abadepite muri Kamena umwaka ushize, yiyongereyeho miliyari 140.1 z'amafranga y'u Rwanda.

Ivugurura ry'ingengo y'imari ryashingiye ku miterere y'ubukungu, aho igeze ishyirwa mu bikorwa hanarebwa kuri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST1.

Minisitiri w'Imari n'Igendamigambi Dr Uzziel Ndagijimana washyikirije abadepite uyu mushinga, asobanura ko hari ibintu bishya byinshi byiyongereye kandi bikeneye amafranga ari yo mpamvu y'ivugururwa ry'ingengo y'imari.

Muri uyu mushinga hagaragaramo ko amafaranga ava ku misoro aziyongeraho miliyari 33.3 avuye kuri miliyari 1.535.8 agere kuri miliyari 1.569. Amafaranga aturaka mu mahoro azagera kuri miliyari 232.9 avuye kuri miliyari 190.4 ibigaragaza inyongera ya miliyari 42.4 z'amanyarwanda.

Ku rundi ruhande ariko amafaranga aturuka ku nkunga z'amahanga azagabanuka ho miliyari 6.8 bivuze ko azava kuri miliyari 409.8 agere kuri miliyari 403.

Ku bijyanye n'uko amafaranga y'ingengo y'imari ivuguruye azakoreshwa, muri miliyari 140 ziziyongeraho 124 zagenewe ingengo y'imari isanzwe harimo azakoreshwa mu guhemba abakozi bashya bo mu rwego rw’ubuvuzi no kubazamura mu ntera, ayo muri za ambasade nshya, n’ayo gushyigikira ubwisungane mu kwivuza na gahunda yo guha amata abana bato. Ni mu gihe harimo na miliyari 13 zo zahariwe ibikorwa by'iterambere.

Abadepite basanga hakwiye kubaho isaranganywa rikwiye kugira ngo ibikorwa by'iterambere bihabwe amafaranga ahagije.

Nyuma yo gutora mu nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, uyu mushinga w'ingengo y'imari ivuguruye u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2019/2020 uzoherezwa muri komisiyo y'imari n’umutungo by’igihugu iwukorere ubugororangingo ugarurwe mu nteko rusange ku wa Gatatu w’iki cyumweru hatagize ikibihindura.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira