Yanditswe Nov, 22 2016 16:08 PM | 4,370 Views
Komisiyo y'igihugu y'abana iravuga ko kugirango mu tugari twose tw'igihugu hazabe hari irerero byibura rimwe ari uko ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana yaba yiyongereye.
Umuryango utegamiye kuri Leta Save the children Fund uvuga ko ikibazo cy'ingengo y'imari igenerwa abana ari kimwe mu bizitira uburenganzira bwabo
Nkuko bikubiye mu ngingo ya 19 y'amasezerano y'umuryango w'abimbumbye agamije kurengera uburenganzira bw'umwana ngo ingengo y'imari igenerwa gahunda z'abana iracyari hasi.
Dr Claudine UWERA
KANYAMANZA uyobora komisiyo y'igihugu y'abana avuga ko hari gahunda zireba
abana zitaragerwaho kuko ingengo y'imari y'abana ikiri nto: “…Muzi ko byanavuzwe no muri
cabinet ko twifuza ko muri buri kagari byibuze haba hari amarerero mwese
ntimutuye mu midugugu? ntimutuye mu turere? ayo marerero buri wese ntiyamenya
aho atuye uko angana? ariko icyo tuyifuriza ni ukugira ngo afashe abo bana
bacu. Muzi ko abana bahohoterwa, muzi ko twifuza no gufasha ababyeyi hari
ababyeyi baba bafite akazi kenshi ariko bifuza n’aho basiga abana kandi ahantu
heza ibyo byose ni ibintu twifuza kugeraho kandi bidusaba n'uburyo.”
Gusa Philippe ADABO uhagarariye umuryango utegamiye kuri leta Save the children's Fund avuga ko u Rwanda rukoresha neza ingengo y'imari igenewe abana ugereranije n'ibindi bihugu byo ku mugabane w'afrika.
Gahunda yo kongera ingengo y'imari igenerwa abana ikaba inakubiye mu cyerekezo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe y'umwaka wa 2063.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru