Ingaruka zikomeye za COVID19 ku bakora imirimo itanditse

AGEZWEHO

  • Impungenge ni zose ku bacururiza muri CHIC kubera ubwiyongere bwa Covid19 – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari ya 2021/2022 yiyongereyeho 10% – Soma inkuru...

Ingaruka zikomeye za COVID19 ku bakora imirimo itanditse

Yanditswe Nov, 14 2020 21:52 PM
47,586 Views



Amezi agiye kuba icyenda nyuma y’uko icyorezo cya covid-19 cyadutse mu Rwanda. Mu ikubitiro abashinzwe imirimo itanditse bemeza ko nyuma ya gahunda ya guma mu rugo imirimo isubukuwe abakozi 38,757 bari bamaze gutakaza akazi ku buryo bwa burundu.

Ku rundi ruhande ariko iki cyorezo cyazamuye umubare w'ubushomeri mu bagore kuko nyuma yo gusubukura imurimo abagore basubiye mu kazi bangana na 1.7% mu gihe abagabo basubiye mu kazi ari 4.6%

Nabakungu Ange ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali avuga ko icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije ubukungu bw'urugo butari busanganywe ikibazo.

Ibi kandi abihuriraho na bamwe mu bakora imirimo itanditse bavuga ko n'ubwo icyorezo cya Koronavirusi cyabagizeho ingaruka ariko ngo bakuyemo isomo

Mu biganiro byahuje ingaga z'abakozi, abakoresha, urugaga rw'abikorera ndetse n'inzego za Leta byareberaga hamwe uburyo abakozi bamwe na bamwe bagizweho ingaruka n'icyorezo n'uburyo inzego zakorana kugira ngo ibibazo abakozi bahuye na byo bikemuke,  Umunyamabanga Mukuru w'urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda Biraboneye Africain yagaragaje ko hakwiye kuba impinduka haba mu itegeko ry'umurimo ndetse no mu buryo abakoresha bafata abakozi

Byinshi mu bigo byasezereye abakozi bitewe n'icyorezo cya COVID19 ni iby'abikorera.

Rusanganwa Leon Pierre umuhuzabikorwa wa gahunda y'ubuzima mu rugaga rw'abikorera PSF avuga ko rufite gahunda yo kwegera abakoresha kugira ngo babigishe uburyo bagombye gufata abakozi babo'

Nyuma ya gahunda ya guma mu rugo imirimo isubukuwe abakozi 38,757 batakaje akazi ku buryo bwa burundu iki cyorezo kandi cyazamuye umubare w'ubushomeri mu bagore kuko nyuma yo gusubukura imurimo abagore basubiye mu kazi bangana na 1.7% mu gihe abagabo basubiye mu kazi ari 4.6%.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impungenge ni zose ku bacururiza muri CHIC kubera ubwiyongere bwa Covid19

Uko abakorerabushake mu kwirinda COVID-19 bakomeje gufasha guhangana n’iki

Rubavu: Impungenge ku babyeyi bafite abanyeshuri barwaye covid 19 batarimo guk

Abayobozi mu nzego zibanze birengagiza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bag

RBC yatangaje ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo gupima Covid-19

Polisi yerekanye abantu 26 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha