Yanditswe Jan, 21 2022 14:10 PM | 37,399 Views
Bamwe mu bashoferi batwara imodoka zashyizwemo utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor, bavuga ko bahangayikishijwe n'uko iyo bageze ahantu ihuzanzira zidahari, Polisi ivuga ko barengeje umuvuduko abandi bakabwirwa ko bacomokoye izo Speed Governor.
Ibi ngo bituma bacibwa amande y’ibihumbi 200 Frw, ibintu bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye.
Ni mu masaha ya mu gitondo muri gare ya Nyabugogo, abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu bice binyuranye by’igihugu baritegura guhaguruka.
Bamwe muri bo bavuga ko bashima uburyo utwuma twagiye dushyirwa mu modoka ngo dufashe kugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor, twafashije kugabanya impanuka nyinshi zabagaho mu gihe cyashize.
Nubwo bimeze bityo ariko aba bashoferi bavuga ko iyo bageze ahantu hatari ihuzanzira, utwo twuma tudakomeza gukora uko bisanzwe ugasanga bibagizeho ingaruka.
Uwitwa Nsabimana Claver yagize ati "Urugero nka Ngororero dukunda kubura network cyane, ni naho ikibazo nagize cyabereye, navuye Ngororero nzanye abagenzi ngenda gake nk'uko bisanzwe ngeze mu muhanda umupolisi arampagarika, arambwira ngo ndimo ndihuta cyane bareba ku mashini zabo basanga yarengeje kandi ku modoka nagenderaga muri 55. Nta nubwo hari mu muhanda urambuye ku buryo nakwihuta cyane, wari umuhanda urimo amakorosi kandi nanjye nk'umushoferi mba mfite impungenge, yambwiye ko narengeje bitewe n'ibipimo babona ni uko banca ibihumbi 200 kandi bantegeka ko ngomba kuva aho nyatanze, urumva ko ari ikibazo."
-Nshimiyimana Jean Baptiste we yagize ati "Ugira utya urimo kugenda, wagera kuri station ya polisi runaka imodoka bakayihagarika ngo warengeje kandi ku isaha wowe ureberaho yo mu modoka ukaba utigeze ubibona cyangwa se wagera no muri gare bagafunga imodoka ngo yarengeje umuvuduko. Baduca ibihumbi 200, bamaze kumpagarika inshuro 4 Speed Governor yarengeje kandi ku isaha yo mu modoka yanjye itigeze irenza."
Ubuyobozi bw'Ikigo Pascal Techonologie kimwe mu bigo bitanga Speed Governor na GPS zishyirwa mu modoka zitwara abagenzi n'izitwara imizigo, buvuga ko agace gashyirwa mu modoka kazwi nka Speed Governorgafasha kugabanya umuvuduko, naho agace bita GPS kagafasha gutanga amakuru arebana n'urugendo harimo igihe utwara imodoka yahagurukiye igihe yagenze n'umuvuduko yagendeyeho.
Umuyobozi w'ikigo Pascal Techonologie, Pascal Ndizeye avuga ko iyo habayeho kubura kwa network bigira ingaruka ku mikorere ya GPS.
"Ni ibintu bya technology ariko nabyo burya bikoresha imibare kuko GPS ikora bimwe twitaga ibiyega mu kinyarwanda, iyo yatakaje umuvuduko kugira ngo yongere igaruke ku murongo iza gufunga ya nzira yari yatakarijemo, ni ukuvuga ngo iraza kubara umuvuduko cyangwa ibirometero yatakaje ni uko igahita ikuba. Abapolisi babona ko yatakaje igihe cyo gutanga amakuru, ikaba wenda yakwerekana ko iri Kicukiro kandi wenda bayifatiye Musanze, ni ukuvuga ngo aho hantu hose iba yatakaje network, polisi ikaba yavuga ko bayicomoye kandi batayicomoye."
Pascal Ndizeye avuga ko uko kubura network ari ikibazo gikomeye kimaze iminsi kigaragara.
Ati "Ejo nibwo natanze raporo muri Polisi."
Carine Umutoni
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
2 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru