Yanditswe Jan, 08 2022 18:58 PM | 14,930 Views
Abanyenganda bashimangira ko muri iki gihe Covid 19 yugarije isi byatumye abantu barushaho gukunda no gukoresha ibikorerwa imbere mu gihugu(Made in Rwanda), ibi bigatanga icyizere ko imyumvire y'uko ibiva hanze ari byo byizewe izagenda icika.
Aha ni mu ruganda Dikam rukora imyenda mu Mujyi wa Kigali; kimwe n'izindi uko zirushaho kwiyongera mu gihugu, ni na ko umusaruro w'ibyo zikora na wo ugenda uzamuka.Imyenda ikorerwa mu nganda zo mu Rwanda na yo ikomeza kwiyongera n'ubwo kugeza ubu ibikoresho by'ibanze byo mu nganda ziyitunganya kimwe n'izindi bigituruka hanze; ariko abanyenganda basanga birushaho gutanga imirimo ijyanye no kubyongerera agaciro.
Hari byinshi mu bitunganywa n'inganda zitandukanye mu Rwanda bitatekerezwaga ko ari ho bikokorerwa. Ibi kandi ntibibuza ko hari ibihumbi byinshi byabonye imirimo muri bene izi nganda ndetse bagakomeza guhindura imibereho yabo.
Umubare w'inganda ugenda urushaho kuzamuka kuko zimaze kugera kuri hafi 800 zirimo into, iziciriritse n'inini. Abasesengura ibirebana n'ubukungu kimwe na ba nyiringanda basobanura ko ubwinshi bwazo bukwiye kujyana n'umusaruro w'ibyo zitunganya ndetse n'ubwiza bwabyo.
Ubwo icyorezo cya Covid 19 cyadukaga mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, hari byinshi mu byo inganda zitunganya bitabashije kwinjira mu Rwanda bitewe n'uko imipaka y'ibihugu byinshi yari ifunze hirindwa ikwirakwira ry'iki cyorezo. Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera, Theoneste Ntagengerwa ashimangira ko iki cyuho cyahaye abikorero umukoro wo guhera ku bisanzwe mu gihugu bakabibyaza umusaruro bituma birushaho gukundwa n'abaguzi.
Mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka ushize wa 2021, umusaruro w'inganda wazamutse ku gipimo cya 12% zigira uruhare 21% ku musaruro mbumbe wose, ibitanga icyizere ko zizakomeza gutanga umusanzu wazo mu bukungu rusange bw'igihugu bwitezweho kuzamuka ku mpuzandengo ya 7.2% muri uyu mwaka wa 2022.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru