Yanditswe May, 24 2021 10:56 AM | 41,623 Views
Ingabo z'u Rwanda zishe inyeshyamba 2 z'umutwe w'iterabwoba wa FLN zaraye zigabye igitero mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye. Izi nyeshyamba zikaba zari ziturutse muri Komine Mabayi mu #Burundi.
Ni igitero cyabaye mu masaha ya saa tatu z'ijoro zo kuri iki Cyumweru, aho izi nyeshyamba zaturutse i Burundi zikambuka umugezi wa Ruhwa zikagera mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.
Itangazo ryasohowen'Ingabo z'u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rivuga ko hagati ya saa tatu n'iminota 15 na saa tatu n'iminota 35 baturutse ahitwa Giturashyamba muri komini Mabayi bambuka umugezi wa Ruhwa bahita basakirana n'ingabo z'u Rwanda zikorera mu karere ka Rusizi ku ruhande rw'Umurenge wa Bweyeye.
Mu mirwano yamaze iminota igera kuri 20, abarwanyi 2 bahasize ubuzima abandi bacika basubira hakurya. Ingabo z'u Rwanda andi zafashe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK 47, magazine z'amasusu zigera kuri 7, gerenade yo mu bwoko bwa tortoise, imyambaro 2 y'igisirikare cy'u Burundi ndetse na antene y'icyombo gikoreshwa mu itumanaho rya gisirikare.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru