AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba M23

Yanditswe Nov, 09 2021 13:20 PM | 30,347 Views



Ingabo z'u Rwanda zateye utwatsi ibivugwa ko haba hari uruhare zaba zifite mu gitero cy'uwahoze ari umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku cyumweru ni bwo amakuru yatangiye kuvuga ko abantu bitwaje intwaro binjiye muri RDC  baturutse muri Uganda, bagaba ibitero mu midugudu ya Tshanzu na Runyoni muri RDC.

Mu itangazo ry'u Rwanda, Ministeri y’ingabo z'u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe wa M23 utigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga uva muri RDC mu mwaka wa 2013, ahubwo wahungiye muri Uganda, ari na ho abagabye ibyo bitero baturutse kandi bahise banasubuira yo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru yose avuga ko aba barwanyi bahoze ari aba M23 baturutse mu Rwanda cyangwa ari na ho bahise bahungira atari yo ko ari ibihuha bigamije kuzana umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF

RDF yavuze ku bashinzwe umutekano bageze ku butaka bwa RDC batabiteguye bakuriki