Yanditswe Sep, 28 2022 16:26 PM | 64,878 Views
Abatuye Cabo Delgado barashima Ingabo z’u Rwanda zibavura
zibasanze mu bice batuyemo aho iyi gahunda imaze kugera ku barenga 2600
utabariyemo abavurirwa aho ingabo z’u Rwanda zifite ibitaro.
’’Twebwe turanezerewe cyane kubona Abanyarwanda baza kutuvura, turwaye indwara nyinshi zirimo za malaria. Ikindi imitima yacu yarahungabanye, bitewe no guhora twiruka, kumva urusaku rw’imbunda, gutinya kubagwa nk’inkoko. Rero tubonye nk’uku baza kutuvura turishima cyane, tunabasaba ngo bakomeze baduhoze amarira dufite.’’
Ibivugwa n’uyu mugabo George Said ni ukuri Malaria yari igiye kumara abatuye Cabo Delgado, nk’uko bigarukwaho na Major Dr. Jean Paul Shumbusho uyoboye ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo na Polisi by’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado.
Abaturage babarirwa hagati ya 300 – 500 ni bo bari bitabiriye iyi gahunda yo gusanga abaturage mu bice batuyemo aha mu cyaro giherereye mu murenge wa Olumbi mu karere ka Palma.
N’ahandi ni ko bigenda, nka Olumbi, Mocimboa Da Plaia, Palma, Tshinda, Ewase aho ababarirwa mu 2600 bamaze kuvurirwa muri iyi gahunda icyakora umubare munini unasanga izi nzego z’umutekano z’u Rwanda aho zikorera maze zikavurwa.
Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ibikorwa nk’ibi bikorerwa abaturage mu rwego rwo kubaha umutekano usesuye ku ngingo zose.
Paul RUTIKANGA
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru