AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ingabo z’u Rwanda 162 zo mu ishami ry’iby’indege zerekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe Oct, 09 2020 20:58 PM | 134,052 Views



Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bo mu ishami ryayo ry’iby’indege zari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iri tsinda ry’ingabo rigizwe n’abagera ku 162 barimo abapilote, abenjeniyeri mu by’indege n’abakozi bazasimbura bagenzi babo basoje inshingano bari bahawe muri UNMISS.

Icyiciro cya mbere cy’aboherejwe muri Sudani y’Epfo cyahagurutse i Kigali cyerekeza mu wa Juba kuri uyu wa Gatanu ndetse bagenzi babo bariyo nabo bagarutse.

Col Louis Kanobayire yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe kandi bagasigasira isura nziza y’u Rwanda bashyira mu bikorwa neza inshingano zibajyanye.

Inshingano z’ingenzi zahawe ingabo zo mu ishami ry’iby’indege zirimo kugenzura umutekano wo mu kirere, gutanga ubutabazi n’ubufasha mu buvuzi, gutwara ingabo mu gihe ziri gusimburana, gutwara abakozi b’umuryango w’abibumbye n’imitwaro yabo ndetse n’ibindi.

Ingabo z’u Rwanda zifite batayo eshatu, muri zo ishami ry’iby’indege rifite kajugujugu esheshatu zitanga ubufasha mu butumwa bwa UNMISS muri Sudani y’Epfo.

Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize