AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Indege ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yakoze impanuka

Yanditswe Mar, 10 2019 11:21 AM | 11,008 Views



Indege ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yavaga Addis Ababa ijya Nairobi, yakoze impanuka, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019. Yari ifite abagenzi 149 n'abantu 8 bayikoramo; yari yahagurutse saa mbiri n'iminota mirongo itatu n'umunani (8h:38 am) za mu gitondo, ikora impanuka saa mbiri n'iminota mirongo ine n'ine (8h:44 am)

Hakomeje ubutabazi n'ubushakashatsi ku cyateje impanuka. Ntiharamenyekana niba hari Umunyarwanda waba wari uri muri iyi ndege!

Ubuyobozi bwa Ethiopia Airline, mu itangazo bwatanze, bwavuze ko bwababajwe n’iyi mpanuka kandi ko buri gukora ubutabazi bwihuse. Bagize bati “Kuri uyu mwanya turi gushakisha kandi n’ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa gusa nonaha nta makuru y’ababa barokotse cyangwa se iabapfuye dufite.”

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka, avuga ko bifatanyije cyane na Guverinoma n’abaturage ba Ethiopia.

RBA imaze kuvugana na Lulit Zewdie, Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda avuga ko ataramenya amakuru y’imyirondoro y’abari bari muri iyi ndege, ariko ko namara kuyimenya ari butangaze niba haba harimo Abanyarwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize