Yanditswe Mar, 10 2019 11:21 AM | 11,008 Views
Indege
ya Boeing 737 ya Ethiopia Airline yavaga Addis Ababa ijya Nairobi, yakoze impanuka, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019. Yari ifite abagenzi 149 n'abantu 8
bayikoramo; yari yahagurutse saa mbiri n'iminota mirongo itatu n'umunani (8h:38 am) za mu gitondo, ikora impanuka saa mbiri n'iminota mirongo ine n'ine (8h:44 am)
Hakomeje ubutabazi n'ubushakashatsi ku cyateje impanuka. Ntiharamenyekana niba hari Umunyarwanda waba wari uri muri iyi ndege!
Ubuyobozi bwa Ethiopia Airline, mu itangazo bwatanze, bwavuze ko bwababajwe n’iyi mpanuka kandi ko buri gukora ubutabazi bwihuse. Bagize bati “Kuri uyu mwanya turi gushakisha kandi n’ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa gusa nonaha nta makuru y’ababa barokotse cyangwa se iabapfuye dufite.”
Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka, avuga ko bifatanyije cyane na Guverinoma n’abaturage ba Ethiopia.
RBA imaze kuvugana na Lulit Zewdie, Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda avuga ko ataramenya amakuru y’imyirondoro y’abari bari muri iyi ndege, ariko ko namara kuyimenya ari butangaze niba haba harimo Abanyarwanda.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru