Yanditswe Aug, 15 2016 11:43 AM | 3,479 Views
Indege nto zitagira abazitwaye za ‘Drone’, zizajya zifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi nko gutwara amaraso ziyageza ku barwayi bayakeneye mu mavuriro hirya no hino mu gihugu, zatangiye kugezwa mu Rwanda.
Iki gikorwa kigezweho nyuma
y’uko Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete ya Zipline International yo muri
Amerika, bemeranyijwe gutangiza umushinga wo kwifashisha indege nto mu kugeza
serivisi z’ubuzima mu bice bya kure by’icyaro bigoranye kugendwamo.
Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y'urubyiruko n'ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi yabwiye RBA ko muri uku kwezi kwa 8 ari bwo hateganyijwe ibikorwa by'igerageza ry'ikoreshwa ry'izi ndege. Yemeza ko izizajya zitwara amaraso zizaba zifite ubushobozi bwo kuyageza aho ari ho hose mu gihugu mu gihe kitarenze iminota 15.
Mu cyumweru gishize ni bwo imirimo yo kubaka ibibuga izi ndege zizifashisha yatangiye mu karere ka Muhanga.
Biteganyijwe ko Zipline International izazana indege zibarirwa hagati ya 12 na 15 zizakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 21 nyuma bikazagenda byiyongera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), cyibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko indege ebyiri za Drone zagejejwe mu Rwanda. Akaba ari ho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi, ni igeragezwa biteganyijwe ko rizatangira muri uku kwezi kwa munani.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru