Yanditswe May, 30 2021 10:54 AM | 43,122 Views
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard avuga
ko urubiruko rufite umugisha wo kugira igihugu cyiza kandi gifite icyerekezo, bityo
indangagaciro yo gukunda igihugu ikwiye kuba ibaranga mu bikorwa bakora bya
buri munsi.
Ibi Bamporiki yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi, mu rwibutso rwa Gashirabwoba mu karere ka Nyamasheke.
Muri iki gikorwa hashyinguwe imibiri isaga 3500, yavanwe ahitwa Nyamuhunga na Wimana.
Abaharokokoye bavuga ko bwari ubuzima bubi kandi bugoye ku batutsi bo mu cyari Perefegitura ya Cyangugu, kuko biciwe ahitwa Gashirabwoba.
Mukambayire Marie Therese waharokokeye, avuga ko n'uwahavuye ari inkomere cyangwa arokotse yongera kwicirwa ahitwa Nyamuhunga, abeshywe kurindirwa umutekano n’abari abategetsi.
Urubyiruko rwo muri aka gace rwari rwifatanyije n’abarokotse jenoside mu kwibuka, ruvuga ko rushengurwa no kuba abanganaga nabo aribo bashowe muri aya mateka mabi ya jenoside, gusa bakanaterwa ishema no kuba urundi rubyiruko rwari muri RPF-Inkotanyi rwashyize iherezo ku mugambi mubi wo kurimbura abatutsi.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie vianney yavuze ko ubu igihugu kiri mu rugamba rw'abapfobya jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko inzego zose z’igihugu zubatse neza kandi ziharanira icyiza ku munyarwanda wese n’uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi arimo.
Asaba abakoresha izina ryabo batabatumye kubihagarika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
yasabye urubyiruko kwigira ku mateka ya jenoside bakigiramo guharanira icyiza
no gukunda igihugu, kwiga amateka y'igihugu rukayakuramo isomo ryo kurwanya ikibi no gukomera ku ndangagaciro yo gukunda igihugu.
Yagize ati “Dufite umugisha wo kugira igihugu cyiza gifite icyerekezo kandi icyo ni icy’urubyiruko, indangagaciro yo gukunda igihugu ikwiye kuba ituranga mu bikorwa, dukore nk’abazi neza ko twatakaje imbaraga.”
Iyi mibiri isaga 3500 yashyinguwe ni iy'Abatutsi bo mu cyahoze ari Commune Gisuma na Karengera mu gice cyitwaga Impala, muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu habaye Umurenge wa Ruharambuga.
Yashyinguwe muri uru rwibutso ihasanga indi 15689 yari isanzwe iruhukiye muri uru rwibutso rwa Gashirabwoba.
Gatete Eric Rafiki
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru