AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Inama y’ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth iri kubera i Kigali

Yanditswe Nov, 14 2023 18:25 PM | 111,450 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente arahamagarira ibihugu guhuza imbaraga mu guhangana n’imbogamizi z’ibihe isi irimo.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga inama ya 10 y’ihuriro ry’inzego z’ibanze muri uwo muryango, ibera i Kigali.

Abahagarariye inzego z’ibanze mu bihugu 56 bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealthbateraniye i Kigali.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahamagariye izi nzego gukorana kugira ngo ibihugu bigize uyu muryango bibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ihungabana ry’ubukungu bw’isi n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Moruakgomo Mpho avuga ko ari amahirwe kuba iyi nama ibereye mu Rwanda hazwi ko imvugo ari ingiro mu miyoborere.

Yavuze ko mu minsi itatu iri imbere abayitabiriye bazaganira kandi bagafata imyanzuro izana impinduka zikenewe muri serivisi zigenerwa abaturage.

Kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Musabyimana Jean Claude we agaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu kwegereza abaturage serivisi. Yongeyeho ko rwungutse byinshi ndetse ruzungukira muri iyi nama.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Lucy Slack asanga hakenewe guhuza ibitekerezo n’ubwo ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryatandukana hagati y’ibihugu.

Iyi nama izasoza imirimo  yayo ku wa gatanu aho abayihuriyemo baganira ku nsanganyamatsiko y’ubudatsimburwa mu miyoborere y’inzego z’ibanze.


Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF