Yanditswe Nov, 14 2023 18:25 PM | 111,450 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente arahamagarira
ibihugu guhuza imbaraga mu guhangana n’imbogamizi z’ibihe isi irimo.
Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga inama ya 10 y’ihuriro ry’inzego z’ibanze muri uwo muryango, ibera i Kigali.
Abahagarariye inzego z’ibanze mu bihugu 56 bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealthbateraniye i Kigali.
Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahamagariye izi nzego gukorana kugira ngo ibihugu bigize uyu muryango bibashe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ihungabana ry’ubukungu bw’isi n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Moruakgomo Mpho avuga ko ari amahirwe kuba iyi nama ibereye mu Rwanda hazwi ko imvugo ari ingiro mu miyoborere.
Yavuze ko mu minsi itatu iri imbere abayitabiriye bazaganira kandi bagafata imyanzuro izana impinduka zikenewe muri serivisi zigenerwa abaturage.
Kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Musabyimana Jean Claude we agaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu kwegereza abaturage serivisi. Yongeyeho ko rwungutse byinshi ndetse ruzungukira muri iyi nama.
Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’inzego z’ibanze muri Commonwealth, Lucy Slack asanga hakenewe guhuza ibitekerezo n’ubwo ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryatandukana hagati y’ibihugu.
Iyi nama izasoza imirimo yayo ku wa gatanu aho abayihuriyemo baganira ku nsanganyamatsiko y’ubudatsimburwa mu miyoborere y’inzego z’ibanze.
Paschal Buhura
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru