AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Inama y'Abaminisitiri yakoze impinduka mu buyobozi bwa RBC, RGB, LODA n'ahandi

Yanditswe Jul, 30 2019 06:32 AM | 13,430 Views



Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Iyi nama yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo n'ishyirwaho ry'abayobozi mu nzego zinyuranye z'Igihugu.

Mu hashyizweho abayobozi bakuru, harimo Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) aho Dr Nsanzimana Sabin yasimbuye Dr Conco Jeanine.

Muri LODA, Nyinawagaga Claudine Marie Solange akaba yasimbuye Nkunda Laetitia wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Muhabura Multichoice Ltd.

Mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr Usta Kayitesi wari usanzwe ayobora by'agateganyo yagizwe Umukuru w'Urwego. Na ho Dr. Nibishaka Emmanuel yagizwe Umukuru w'Urwego wungirije.

Muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu,  Sinyigaya Silas yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije na ho Rwamukwaya Olivier agirwa Umunyamabanga Mukuru.

Soma itangazo ryose ry'Inama y'Abaminisitiri

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Kamena 2019.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:

o Inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza;

o Gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’iby’ingenzi bizibandwaho.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’inzego n’ibigo bya Leta hagamijwe kongera ubushobozi, gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, ndetse inemeza bimwe mu bigo bya Leta bizagira ikicaro mu migi yunganira uwa Kigali.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 

o Umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo y’inyongera hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Kigamije Guteza Imbere Ubuhinzi, agenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibyogogo by’amazi mu Karere ka Kayonza;

o Umushinga w’itegeko rigenga ibipimo n’ingero mu Rwanda hagamijwe guhuza ibipimo bikoreshwa ku rwego mpuzamahanga;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe imicungire myiza y’amashyamba mu Rwanda;

o Umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga abantu n’umuryango hagamijwe kworoshya itangwa rya serivisi z’irangamimerere;

o Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho ikigo nyafurika gishinzwe imiti, hagamijwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imiti n’ibiyikomokaho ku mugabane wa Afurika;

o Umushinga w’itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu y’Akagera.

 5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:

o Iteka rya Perezida rigena umubare w’abagize inama y’abajyanama b’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, igihe bamara ku mirimo n’uko basimburwa;

o Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abashinjacyaha b’umwuga, abagenzuzi, umunyamabanga mukuru n’abakozi bunganira abashinjacyaha.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta 

rikabushyira mu mutungo bwite wayomu rwego rw’ishoramari;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo by’Ubushinjacyaha Bukuru;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abandi bakozi bunganira bo mu Bushinjacyaha Bukuru;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAYIRANGA RUKUMBI Bernard wari Civil Litigation/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

o Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. MUHAYIMPUNDU RIBAKARE wari Umuyobozi w’Ishami ryo kwita no kuvura indwara ya SIDA mu Kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

 7. Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rikurikira:

o Iteka rya Minisitiri rigena ibipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagarira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Abambasaderi:

o Dr. Thomas KURZ: Ambasaderi wa Repubulika Yunze Ubumwe y’Ubudage mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali;

o Bwana Glad Chembe MUNTHALI: Ambasaderi wa Repubulika ya Malawi ufite ikicaro i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya;

o Madamu Marie-Antoinette Zitane ROSE-QUATRE: Ambasaderi wa Repubulika ya Seyishele ufite ikicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo;

o Bwana Doudou SOW: Ambasaderi wa Repubulika ya Senegali ufite ikicaro i Kigali.

 9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

o Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA)

Abagize Inama y’Ubutegetsi:

- Dr. MBARUSHIMANA KAGABO Désiré: Perezida;

- Madamu TUSHABE Rachael: Visi Perezida;

- Cpt. GAKOMATI Justin;

- Bwana HUGUES Mike;

- Bwana NUWAMANYA Emmanuel;

- Dr. MUCYO Sylvie;

- Bwana NGENDAHIMANA Pascal.

o Mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)

- Dr. KAYITESI Usta: Umukuru w’Urwego (Chief Executive Officer);

- Dr. NIBISHAKA Emmanuel: Umukuru w’Urwego wungirije (Deputy Chief Executive Officer).

o Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) 

- Dr. NSANZIMANA Sabin: Umuyobozi Mukuru (Director General);

- Madamu UMUTONI Angela: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara y’ibicurane by’ibiguruka n’izindi ndwara zandura;

- Madamu BALISANGA NYIRAMAZAYIRE Hélène: Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurinda indwara zikomoka ku biribwa n’amazi byanduye.

o Mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA)

Madamu NYINAWAGAGA Claudine Marie Solange: Umuyobozi Mukuru (Director General).

o Muri Muhabura Multichoice Ltd

Madamu NKUNDA Laetitia: Umuyobozi Mukuru (Director General).

o Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

- Bwana SINYIGAYA Silas: Visi Perezida;

- Bwana RWAMUKWAYA Olivier: Umunyamabanga Mukuru.

o Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

- BAGANIZI Patrick Emile: Umuyobozi Mukuru wungirije (Deputy Director General);

- Madamu RUTERA Rose: Transport Services Division Manager;

- Bwana BIZUMUREMYI JeanDamascène: National Urban Roads Division Manager;

- Bwana MWISENEZA Maxime Marius: Districts and Feeder Roads Division Manager.

o Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM)

- Bwana NIWENSHUTI Richard: Coordinator of the Single Project Implementation Unity (SPIU);

- Bwana KAMUGISHA Samuel: Director General of Industry and Entrepreneurship Department.

o Muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE)

- Ir. MANYIFIKA Marc: Director General of Land, Water and Forestry Department;

- Madamu NISHIMWE Marie Grace: Chairperson of the Institute of Real Property Valuers (IRPV) Regulatory Council.

o Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE)

- MUTESI Charity: Umujyanama wa Minisitiri;

- Government Action Coordination Unit Policy Analysts:

v MUSONERA Germain;

v KARANGWA Ngoma Martial;

v MUKIZA Odile;

v NSANZA Joselyne.

o Muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)

Bwana MUTANGANA Simon: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

o Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) 

Bwana HAKIZIMANA Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

o Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) 

Madamu BEZA Christine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

o Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

- Bwana NZEYIMANA Célestin:Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga;

- Bwana MUNYAZIBONEYE Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuyobozi n’imari.

o Muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL)

Bwana KAREMERA K. John: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusuzuma indwara zanduzwa n’utunyabuzima.

 o Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere Imiturire (RHA) 

Bwana BUCYANA Emmy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ikoranabuhanga n’imicungire y’amakuru.

o Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro / KIGALI (RP/IPRC-KIGALI) 

Bwana NSENGIYAREMYE Christophe: Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi.

10. Mu bindi.

o Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko :

 Ibirori byo kwizihiza Umuganura 2019 bizaba kuwa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2019 ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Umuganura uzizihirizwa ku nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu, Akarere, Umudugudu, umuryango ndetse no mu banyarwanda baba mu mahanga mu bikorwa bizamara igihe cy’ukwezi. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Nyanza;

 Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi kuva tariki ya 16 Kanama kugeza ku ya 16 Nzeri 2019, hateganyijwe ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri. Muri uku kwezi abanyeshuri bazigishwa ibijyanye n’umuco, indangagaciro, kirazira n’ibindi bikorwa bijyanye n’umuco nyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, gutangiza uku kwezi ku mugaragaro bizabera mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 16 Kanama 2019 ku ishuri rya Ecole Privée Marie Auxiliatrice, Rugunga. 

o Minisitiri w’Imari n’Igenamigambiyamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

 U Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka y’ishyirahamwe rihuza banki nkuru z’ibihugu muri Afurika. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2019.

 U Rwanda ruzakira inama ya Alliance for Financial Inclusion Global Policy Forum. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 9 kugeza kuya 13 Nzeri 2019 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridaheza abagore n’urubyiruko”.

o Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworoziyamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko:

 U Rwanda ruzakira inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa izabera muri Kigali Convention Center, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6 Kanama 2019, ku bufatanye na Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa. 

 Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 29 Kanama 2019 u Rwanda ruzakira inama y’ishyirahamwe Nyafurika ryita ku birayi n’ibijumba. Iyi nama izabera muri Marriott Hotel.

o Minisitiri w’Ubureziyamenyesheje Inama y’Abaminisitri ko u Rwanda ruzitabira amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (FEASSSA) azaba ku nshuro ya 19, Arusha, muri Tanzaniya kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 24 Kanama 2019. Aya marushanwa azahuza abanyeshuri 2.450 baturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya, na Sudani y’Amajyepfo. 

Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura