AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Inama y'Abaminisitiri: Ingendo ziva cyangwa zijya i Rubavu zasubukuwe

Yanditswe Jun, 30 2020 22:22 PM | 96,640 Views



Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME. 

1. Inama y'Abaminisitiri yemeje imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 16/06/2020. 

2. Inama y'Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa. 

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. 

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19 

a. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose. 

b. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. 

c. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi). 

d. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana. 

e. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo (5:00 am).

 f. Ingendo mu Karere ka Rusizi zirabujijwe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa. 

g. Uduce two mu Karere ka Rusizi no Mujyi wa Kigali tumaze iminsi twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) tuzakomeza kuyigumamo. 

h. Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rubavu ziremewe. 

Serivisi zemerewe gukora 

a. Ibikorwa by'Inzego za Leta n'iby'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b'ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo. 

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n'ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buzakomeza. Amabwiriza y'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) asobanura mu buryo burambuye ishyirwa mu bikorwa ry'iyi ngingo. 

c. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira Inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw'imbere mu Gihugu. 

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) irabujijwe. 

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Karere ka Rusizi no mu Midugudu yo mu Mujyi wa Kigali iri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose. 

f. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero izakomeza ariko ikitabirwa n'abantu batarenze 30. Amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu asobanura mu buryo burambuye ishyirwa mu bikorwa ry'iyi ngingo. 

g. Ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n'abantu batarenze 15. 

h. Imihango y'idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n'abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30. 

Serivisi zizakomeza gufunga 

a. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw'ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n'abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk'uko amabwiriza y'inzego z'ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa. 

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020. 

c. Insengero zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ko zubahirije ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho izo ngamba, mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry'inzego z'ubuzima. 

d. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe. 

e. Utubari tuzakomeza gufunga. 

f. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga. 

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje ibi bikurikira: 

Imbonerahamwe zivuguruye z'imyanya y'imirimo y'inzego n'ibigo bya Leta hagamijwe kongera ubushobozi, gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imikorere n'imitangire ya serivisi; 

Iteka rya Perezida ryemeza burundu amasezerano y'icyicaro hagati ya Guverinoma ya Repubulika y'u Rwanda n'Ihuriro Nyafurika rishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi yashyizweho umukono ku wa 30 Kanama 2019; 

Bwana Nguyen Nam Tien yemerewe guhagararira Repubulika y'Abasosiyalisiti ya Viet Nam mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite ikicaro i Dar es Salaam muri Tanzaniya; 

Bwana Martin Kraft yemerewe kuba Umuyobozi mushya w'Ikigo cy'Abadage gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (GIZ) muri Repubulika y'u Rwanda. 

4. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo kwibohora iteganyijwe ku itariki ya 4/7/2020. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza". Kwizihiza uwo munsi ku rwego rw'Igihugu bizabera mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Kamena 20 

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira