Inama nkuru ya Polisi y'Igihugu yasabiye kwirukanwa burundu mu kazi abapolisi 481

AGEZWEHO

  • Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite ishingiro – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo – Soma inkuru...

Inama nkuru ya Polisi y'Igihugu yasabiye kwirukanwa burundu mu kazi abapolisi 481

Yanditswe Dec, 17 2021 17:04 PM | 76,145 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Inama nkuru ya Polisi y'Igihugu yafashe icyemezo cyo gusabira kwirukanwa burundu mu kazi abapolisi 481 kubera amakosa n'ibyaha bihabanye n'imyitwarire y'umwuga iranga polisi y'u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'Igihugu, CG Dan Munyuza avuga  ko umubare w'abapolisi bagaragayeho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri polisi y'igihugu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n'ubwo bimeze bityo, polisi y'Igihugu ikomeje kwesa imihigo mu kubumbatira umutekano ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego.

Mu nama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Gasana Alfred yijejeje uru rwego inkunga n'ubufatanye bwa leta ku bibazo byagaragajwe, ariko abasaba kurushaho gutanga umusaruro bifashishije ubushobozi n'ibikoresho bafite.

Mu zindi ngingo inama nkuru ya Polisi y'Igihugu yafasheho imyanzuro harimo  kunoza imicungire y'umutekano muri ibi bihe bisoza umwaka wa 2021 ushyira uwa 2022, kongera umubare w'abapolisi bashya n'ibikoresho bigezweho, ndetse no kuzamura imibereho myiza y'abakora muri uru rwego.

Inama nkuru ya Polisi y'Igihugu ikaba yashimye intambwe imaze guterwa mu kugabanya ibyaha ndetse n'impanuka zo mu muhanda.


Jean Paul Maniraho




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturage bari baratinze kwikingiza Covid19 bavuze ko bagize impungenge zidafite

Abanyamuryango ba Koperative COPCOM barishimira icyemezo cy'urukiko rwahami

Kuri uyu wa Mbere haratangira mu bujurire urubanza rwa FLN

Amakoperative y'abamotari mu Burasirazuba agiye gusinya imihigo yo kurwanya

Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yitabye Imana kuri iki Cyumweru

Novak Djokovic yirukanwe muri Australia