Yanditswe Jan, 08 2022 19:20 PM | 18,813 Views
Bamwe mu baturage bavuga ko abantu bumva ko barwaye covid 19 bataremba cyangea ngo bicwe na yo, bakwiye guhindura imyumvire n'imyitwarire bagashyira imbaraga mu kwirinda no kurinda abandi.
Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abantu 75 ari bo bashyizwe mu bitaro mu minsi 7 ishize nyuma yo kwandura Covid 19.
Ku wa Gatanu honyine abantu 22 ni bo bashyizwe mu bitaro.
Muri abo bose bari mu bitaro,8 muri bo bararembye nkuko bitangazwa n' inzego z'ubuzima.
Bamwe mu rubyiruko banenga imyitwarire y'abakomeje gusuzugura icyorezo biganjemo abakiri bato.
Ku ruhande rw'abageze mu zabukuru barimo abarwaye indwara zidakira bavuga ko bashima imbaraga yashyize mu kubonera inkingo ibyiciro byose by'abaturage bituma n'abandura bagira icyizere ko bataremba.
Bavuga ko nyuma yo guhabwa inkingo zose zisabwa bakomeje ingamba zo kwirinda icyorezo, ibintu bavuga ko bikwiye kuba inshingano ya buri wese.
Umuyobozi w'ishami ryo kurinda no gukumira indwara muri RBC Dr. Albert Tuyishime avuga ko abantu bakwiye kumva ko icyorezo cya Covid 19 cyongereye ubukana kandi kikaba gikomeje guhitana ubuzima bw' abantu.
Yagize ati "Mu bitaba Imana, abenshi iyo turebye dusanga bari bafite ubundi burwayi butandukanye,iyo covid igeze ku muntu ufite uburwayi buca umubiri we intege hari igihe aremba cyangwa se akitaba Imana.Tudakajije ingamba umubare w' abagaragaweho n'iyi virus ushobora kwiyongera kandi si byo twifuza kuko byadutera ibyago byo kugira abaremba benshi n'abapfa."
Mu minsi 7 ishize, Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abantu 17 ari bo bapfuye bazize Covid 19.
Mu bandura bashya buri munsi, umubare munini bagaragaza ibimenyetso, hakaba hari abarenga ibihumbi 10 barwariye Covid 19 mu ngo.
Carine UMUTONI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru